Ubwo tariki 19/09/2012 abaturage batuye umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango basurwaga na Gen Mubarak Muganga yabasabye kwirinda gukinisha intwaro ndetse no gusubiza izo baba bagifite mu ngo zabo.
Gen Mubarak Muganga ( Hagati) ubwo yasuraga abaturage b’umurenge wa Kinazi mu karere ka Nyanza
Ibi babisabwe nyuma y’uko mu karere ka Huye ahitwa i Karama hari umuntu giherutse guhitana agifite mu mufuko we maze agahita yitaba Imana. Yakomeje asaba abaturage b’umurenge wa Kinazi ko nta muntu n’umwe muri bo wemerewe gutunga ibikoresho bya gisirikare.
Yagize ati: “ Igisasu nta nyiracyo kigira kuko ugiteye n’ugitewe bose bashobora kugerwaho n’ububi bwacyo” . Igisasu si nk’ikinonko kuko ugiteye n’ugitewe bose gishobora kubagiraho ingaruka zikomeye maze ubuzima bw’abantu bukahagendera nk’uko Gen Mubarak Muganga uyobora ingabo mu Ntara y’amajyepfo yabitangaje.
Abaturage b’umurenge wa Kinazi bari bitabiriye iyo nama bagirwaga
Gen Mubarak Muganga yasobanuye ko abaturage bose bagomba kugira amakenga y’ikintu cyose babonye mu murima bahinga basanga giteye amakenga bakihutira kubimenyesha inzego z’umutekano zikabibafashamo ngo kuko hari ubwo kiba ari igisasu gikatsemba imbaga y’abantu kandi hari uburyo bwo kuba cyakwirindwa mbere nta ngaruka gisize giteye.
Yakomeje avuga ko igisasu nta rukundo kigira bityo ahamagarira abagifite bose ibikoresho bya gisirikare kubisubiza inzego zishinzwe umutekano zitarabibafatana ngo babiryozwe hakurikijwe amategeko y’u Rwanda.
Mu gihe cyose abaturage babonye ikintu kidasanzwe barasabwa kujya babimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo zibafashe kukihavana ndetse n’abagifite intwaro bakihutira kuzisubiza nk’uko Gen Mubarak Muganga uyoboye ingabo mu Ntara y’amajyepfo yabisabye abanyakinazi ubwo yabasuraga.