Image may be NSFW.
Clik here to view.
Abanyamaba nga nshingwabikorwa b’utugali tugize akarere ka Musanze ngo bagiye kwegera abo bayobora maze babereka mu buryo bufatika inyungu zo guhuza ubutaka, kugira ngo barusheho kuyishyira mu bikorwa.
Mu mahugurwa y’iminsi ibiri ku miyoborere myiza ndetse n’imitangire ya serivisi, yatangiye kuri uyu wa kane tariki 20/09/2012 aba banyamabangwa nshingwabikorwa b’utugali tugize akarere ka Musanze, bavuze ko bazakuramo ubumenyi buzabafasha gusobanurira neza akamaro ko guhinga igihingwa kimwe.
Ngayubwiko Jean Marie Vianney, umunyamabangwa nshingwabikorwa w’akagali ka Cyogo mu murenge wa Muko, avuga ko bamwe mu bahinzi batarumva neza akamaro ko guhuza ubutaka bagahinga igihingwa cyemeranyijweho.
Ati: “Ubu tugiye kubaganiriza kurushaho, ni biba na ngombwa tujye no mu mibare,ariko tubereke ko amasaka adashobora kwinjiza kurusha ibigori cyangwa ibirayi”.
Vincent Murangwa, impuguke y’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali RALGA mu gutanga amahugurwa y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugali n’ab’imirenge, avuga ko aba banyamabanga bakwiye gufata umwanya wo kuganira n’abo bayobora.
Agira ati: “Twasabye ko bakwiha umwanya wo kubanza gusobanukirwa neza na gahunda za leta, ndetse bakanafata undi nanone wo kuganiriza abaturage kuri izo gahunda kugirango abaturage bazishyire mu bikorwa bazumva neza”
Avuga kandi ko aba banyamabanga bashobora gusobanuza inzego zisumbuye ho, igihe bigaragaye ko batumva neza gahunda, aho kugirango bajye gusobanurira abaturage nyamara nabo ubwabo batarazumva neza.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Mpembyemungu Winifrida, avuga ko aya mahugurwa azasiga abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugali babonye icyerekezo kimwe mu gushyira mubikorwa gahunda za leta, kuko hari ubwo buri wese abikora uko yishakiye.
Ibi kandi ngo bituma hari ubwo ubutumwa bugera ku muturage bwahinduye igisobanuro, bitewe n’uburyo umuyobozi ashaka ko gahunda ikorwa, cyangwa se n’uburyo ari gukora ngo ishyirwe mu bikorwa.