Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba leta Anastase Murekezi, yatangaje ko gahunda ya ndi umunyarwanda kuri ubu ari nayo nsanganyamatsiko itagamije gusiga icyaha uwo ariwe wese ahubwo ko igamije kubaka. Ibi Minisitiri yabitangarije mu murenge wa Kabacuzi mu karere ka Muhanga kuwa 26/11/2013.
“ntabwo ari ibiganiro byaba birimo ikintu cyaba kigamije gusiga abantu abo aribo bose ibyaha ahubwo ni ibiganiro by’ukuri bigamije igihango cyacu twese uko turi abanyarwanda, igihango duhuriyeho nk’uko cyahozeho mu Rwanda rw’Abanyarwanda,” aha minisitiri akaba yasobanuraga gahunda ya ndi umunyarwanda yagejejwe no mu baturage.
Ibi biganiro kandi ngo bigamije gukoraho urujijo n’urwikekwe, bikarinda ko umunyarwanda atabana n’undi kuko atazi amateka ye akaba yamwita umwicanyi cyangwa undi akibwira ko umuturanyi we ashaka kuzahora.
Minisitiri Murekezi avuga ko aho abanyarwanda bageze, uwakoze jenoside akwiye kugira ubutwari butigeze bumuranga mu gihe cya jenoside maze agatanga ubuhamya bw’ibyo yakoze.
yasabye abanyarwanda bashyizwe mu cyiswe ubwoko bw’abahutu ko batinyuka gusaba imbabazi mu gihe bafite icyaha cyo kugira uruhare muri jenoside cyangwa bararebereye.
usibye ko uku gutanga ubuhamya kwe kuzagirira sosiyete nyarwanda akamaro ngo no kugiti cye ni inzira yo kwitura umutwaro w’ibyaha yikoreye kandi bimuremereye igihe kirekire. Ati: “abahutu bakoze jenoside bakayikorera abatutsi agire ubutwari bwo gutanga ubuhamya, nawe yiture uwo mutwaro”.
Minisitiri ariko avuga ko icyaha cya jenoside aricyo cyaha kiremereye cyabayeho mu Rwanda bityo rero ngo uko gusaba imbabazi ntibyagarukira aho ahubwo ngo uwayikoze nubwo yaba yasabye imbabazi ntibyabuza ko abihanirwa.
Akomeza avuga ko izi mbabazi zitareba gusa abishe ko ahubwo n’abarebereye bakwiye kwicara bagatekereza uko basaba imbabazi. Ati: “n’umuhutu warebereye ntatabare abarimo bahigwa bukware, abarimo bahigwa nk’inyamanaswa nawe atange ubuhamya bw’ubugwari yagize icyo gihe yatewe n’ubwoba yatewe cyangwa avuga ko bitamureba kuko abagomba kwicwa bazwi”.
Ibi ariko ngo ntibikwiye kugarukira ku bahutu gusa kuko n’uwarokotse jenoside nawe akwiye kubwira abandi uko yarokotse n’aho yarokokeye ndetse niba yarabashije kurokorwa n’umuhutu umuvuge amenyekane .
Uku gutanga ubuhamya kwe ngo ni intambwe nawe yo kwitura umutwaro amaranye igihe kuko n’umuhutu wamurokoye aba ariwe wamuhaye icyizere cyo kongera kubaho nyuma ya jenoside.
Minisitiri akomeza avuga ko abahutu n’abatutsi bakwiye kwicara bakaganira nk’abanyarwanda kuko babana iminsi yose kandi ngo ntibateze kuzatandukana na rimwe. Akaba avuga ko ariyo mpamvu ibi biganiro bigamije kubaka ubunyarwanda aho kubaka amoko nk’uko byakuririjwe kuva cyera.
Minisitiri akaba nawe yaboneyeho gusaba imbabazi nk’umunyapolitiki kuko ngo ibyakorwaga byose byabaga biyobowe n’abanyapolitiki babi.
Yanagarutse ku ibaruwa ye na bagenzi be bandikiye leta mu mwaka w’1973 ubwo bigaga mu Bubiligi, isaba ko yagabanya abatutsi bari muri kaninuza, mu mashyri yigenga no mu bucurizi kuko babaye benshi.
Avuga ko iki cyabaye ihe cye cy’ubugwari bwatewe n’inyigisho mbi ariko cyaje gukurikirwa n’ubutwari kuko yahise asohoka muri iki ku bwo kuganza ibyo bitekerezo cyane ko we ngo nta rondakoko yari yifitemo kuko ataritojwe mu muryango we ndetse bakaba baranarirwanyaga.
Nyuma nk’umunyarwanda wigaga mu Bubiligi yarwanije ko habaho amashyirahamye ashingiye ku bwoko bw’abahutu ahubwo agahshingira ku Bunyatwanda; aha niho bahise bashing ishyirahamwe nk’abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu Bubikigi.
Abinyujije muri iri rishyirahamwe yanayoboye baje kugaragaza ko ibikorwa na leta yariho muri icyo gihe atari byo.
Ageze mu Rwanda mu mirimo yakomeje kurwanya ku mugaragaro ibitekerezo bibi byakwirakwizwaga. Ibi byaje gutuma mu gihe cya jenoside ahigwa n’abari ku butegetsi kuko atari ashyigikiye ubwicanyi.