Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kayonza: Ababyeyi barasabwa kwitabira “Ndi Umunyarwanda” baharanira kutaraga abana babo amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo

$
0
0

Ababyeyi barasabwa kwitabira “Ndi Umunyarwanda” baharanira kutaraga abana babo amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo

Umuyobozi wa forum y’ubumwe n’ubwigunge muri kayonza atanga ikiganiro

 Ababyeyi barasabwa kwitabira “Ndi Umunyarwanda” baharanira kutaraga abana babo amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo2

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Odda Gasinzigwa

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Odda Gasinzigwa arasaba ababyeyi bose kwitabira gahunda ya Ndi Umunyarwanda bakayigira iyabo, kandi bakabikora baharanira ko batazaraga abana ba bo amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo akaza no kurugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Gasinzigwa yabivuze kuri uyu wa mbere tariki 25/11/2013 mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge na gahunda ya Ndi Umunyarwanda ku rwego rw’umurenge mu karere ka Kayonza. Yavuze ko ayo mateka mabi yagize ingaruka ku Banyarwanda muri rusange, ari na yo mpamvu nta mubyeyi wakifuje ko amateka nk’ayo yanyuzemo umwana we yayanyuramo.

Yagize ati “Twese uko turi hano, twaba twaragize amahirwe yo kubyara, twaba tutarayagize dufite abavutse muri bene wacu. Ninde wifuza kuraga umwana we biriya twabonye [u Rwanda rwanyuzemo]? Yaba Umuhutu, yaba Umututsi, yaba Umutwa yarahuritse”

Minisitiri Gasinzigwa yasabye Abanya-Kayonza kugira gahunda ya Ndi Umunyarwanda iya bo, kugira ngo igihe Abanyarwanda bataye kitazongera gutakara ukundi. Yongeyeho ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside byari kuba byarikubye inshuro nyinshi cyane iyo Abanyarwanda batemera kubeshywa no kwigishwa ikibi.

Ati “Biriya batweretse byiza igihugu cyacu kimaze kugeraho tubona amazu meza tubona imihanda myiza, tubona inka nziza, ngira ngo twari kuba twarabikubye kenshi cyane. Ariko twemeye abatubeshya kugira ngo tudindire. Uyu munsi igihe turwana dushaka mitiweli ntabwo ari byo twari kuba turiho uyu munsi. Twari kuba dutekereza ibindi by’iterambere, kure cyane”

Mu gutangiza iyo gahunda ku rwego rw’imirenge yo mu karere ka Kayonza, abaturage bahawe ibiganiro ku mateka yaranze u Rwanda kuva mbere y’abakoloni, mu gihe cy’abakoloni ndetse no mu gihe cya za Repubulika kugeza nyuma magingo aya. Banahawe ikiganiro kigaragaza ibyakozwe mu rwego rwo guharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda byatumye bongera kubana nyuma ya Jenoside.

Abaturage bitabiriye ibyo biganiro bavuze ko byabagiriye akamaro kanini kuko ngo babonye ntacyo bimaze kuba Abanyarwanda bakomeza kugirana ibibazo bishingiye ku macakubiri, nk’uko byavuzwe na Kandinda Francois wo mu kagari ka Shyogo mu murenge wa Nyamirama.

Mukabutare Josephina we yavuze ko ibiganiro yumvise muri Ndi Umunyarwanda yabyumvisemo urukundo n’ubumwe bw’Abanyarwanda, avuga ko bikwiye ko Abanyarwanda barenga amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, kandi bagaharanira kwigisha abakiri bato urukundo hatitawe ku bintu by’amoko n’ivangura.

Uyu mubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 40 yavuze ko Ndi Umunyarwanda igiye gutuma Abanyarwanda bongera kuba umwe nk’uko byahoze mbere y’Ubukoloni, kandi bagatahiriza umugozi umwe bagamije kwiyubakira u Rwanda rwababyaye.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles