Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu mahugurwa I Gabiro
Kurangwa n’ indangagaciro zibereye umunyarwanda, kuba icyitegererezo no gukunda abayoborwa hagamijwe kugera ku iterambere ryihuse nibyo byasabwe abayobozi batandukanye biganjemo abanyabanga nshingwabikorwa b’imirenge itandukanye yo mu mu gihugu, ubwo hafungurwaga amahugurwa y’ibyumweru 2 ku miyoborere ifite intego, indangagaciro, amahugurwa yatangijwe tariki 24 Ugushyingo, 2013 mu kigo cya gisirikare I Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
Uretse abayobora imirenge, aya mahugurwa kandi arahabwa abayobozi bahura n’abaturage cyane cyane mu mirimo yabo ya buri munsi ku rwego rw’uturere, intara n’umujyi wa Kigali, akazatangwa n’impuguke zituruka mu gihugu cya Singapour.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James, avuga ko impamvu bahisemo iki gihugu ari uko kirimo gutera imbere cyane nyamara nta mutungo kamere gishingiraho ubukungu uretse imiyoborere myiza no gucunga neza ibihari bityo bikaba aribyo byifuzwa mu Rwanda.
Minisitiri Musoni yakomeje asaba aba bayobozi gukunda abo bayobora, kubabera icyitegererezo no guhanga udushya twatuma iterambere rigamijwe rigerwaho byihuse.
Bamwe mu bahabwa aya mahugurwa bizeza ko biteguye kuhakura ubumenyi buzatuma bafasha abo bayobora kugera ku iterambere ryihuse. Mushumba John uyobora umurenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, yemeza ko agiye kuzarushaho kwegera abaturage hagamijwe kubageza ku iterambere.
Chahirir umwe mu mpuguke zitanga amasomo, avuga ko umuyobozi atari umwanya ahubwo ari ibikorwa bityo umuntu umubaye agomba gupimirwa ku bikorwa ageza kubo ayobora. Aha agashimangira ko umuyobozi mwiza ari ushobora kubyaza umusaruro ducye afite ariko anahanga ibindi byinshi. Abateraniye muri aya mahugurwa bose hamwe bagera kuri 517.