Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kirehe- Bari mu myiteguro y’igikorwa cyiswe “Ndi Umunyarwanda”

$
0
0

Rwanda | Rwanda Map

Mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 21/11/2013 batangiye kwitegura gahunda ya Ndumunyarwanda aho bateganya kuzakorera iki gikorwa mu murenge wa Nyamugari kuri Lycée de Rusumo.

Iyi gahunda Ndumunyarwanda imaze igihe kitari kinini itangijwe mu gihugu, aho mu turere twose tugize u Rwanda abayobozi batandukanye bagenda bigisha abanyarwanda ibijyanye n’indangagaciro nyarwanda kandi bakabibutsa ko bakwiye kumva ko bose ari abanyarwanda ari nacyo bahuriyeho.

Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yavutse kugirango abantu bavuge ibibarimo n’ibikomere bakuye ku mateka yaranze u Rwanda babivuge bityo nibamara kuvuga ibibavunnye bature uwo mutwaro maze bigishwe ko Ubunyarwanda ariyo sano Abanyarwanda bose bafitanye kuruta kubakira ku moko.

Iki gikorwa cya “Ndi Umunyarwanda” ni igikorwa kigamije ko abakuze, baba abayobozi ndetse n’abandi bakwiye kwitabira kubwiza ukuri abana babo ku mateka yaranze u Rwanda no gukira, abayobozi by’umwihariko ngo mbere yo kujya gukiza abandi baturage bayoboye bagomba no guhera kubana babakomokaho.

“Ndi umunyarwanda” ni gahunda yatangijwe n’ abagize inteko ishingamategeko umutwe wa sena n’uwabadepite ku wa 30 Ukwakira 2013, ubwo bari mu mwiherero w’iminsi itatu ku nsanganyamatsiko ya “Ndi Umunyarwanda” mu rwego rwo kugira ngo iyo gahunda nabo bayigire iyabo.

Iyi gahunda ikaba iri gukorwa mu turere twose tw’u Rwanda aho kuri uyu wa 22-23/11/2013 mu karere ka Kirehe bazatangiza uyu mwiherero kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” hazaba hari abayobozi batandukanye barimo abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge, abanyamabanganshingwabikorwa b’utugari, abagize Njyanama y’Akarere n’imirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, abashinzwe ibigo nderabuzima n’abandi batandukanye.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles