Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamasheke: Inkeragutabara zirashimirwa uruhare zigira mu gucunga umutekano no kuzamura imibereho myiza

$
0
0

Inkeragutabara zirashimirwa uruhare zigira mu gucungaInkeragutabara zirashimirwa uruhare zigira mu gucunga 2

Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke zirashimirwa uruhare zigira mu gucunga umutekano ndetse no kuzamura iterambere n’imibereho myiza muri rusange.

Mu nama yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 21/11/2013 ihuje Inkeragutabara 536 zihagarariye izindi mu karere ka Nyamasheke n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubuyobozi bw’Interagutabara mu Ntara y’Iburengerazuba, hishimiwe ko Inkeragutabara zo muri aka karere zikomeje kuzamura iterambere ryabo n’iry’akarere muri rusange kandi bakaba bamaze gufasha byinshi mu gucunga umutekano.

Muri iyi nama yari yitabiriwe n’Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba, Brig. General Eric Murokore, harebwaga uruhare rw’Inkeragutabara mu gucunga umutekano ndetse no mu iterambere ryabo, hanarebwa uburyo bagira uruhare mu kuzamura ubukungu, imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza muri aka karere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yishimira ibikorwa bitandukanye by’izi Nkeragutabara kuko ngo muri buri murenge harimo Koperative y’Inkeragutabara kandi zikaba zikora neza.

Ikindi cyishimirwa ni ubufatanye bw’Inkeragutabara n’akarere ka Nyamasheke aho zafashe gahunda yo kubaka amazu y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi kandi amazu zirimo kuzuza akaba yishimirwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke avuga ko mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Inkeragutabara, bazishishikariza kujya muri Koperative zikora nyabyo kandi ubuyobozi bw’akarere bukaba bwemeye kubaha inkunga nyongerabumenyi mu rwego rwo kubafasha kubaka ubushobozi kugira ngo ibikorwa byabo bigende neza.

Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke zisabwa gukomeza kuba intangarugero aho batuye kugira ngo bajye bakora ibyiza abandi baturage babarebereho. Muri aka karere ka Nyamasheke habarurwa Inkeragutabara 1080.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles