Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yose yo mu Rwanda ndetse na bamwe mu bakozi b’uturere n’intara bararara mu ishuri rya gisirikari riri i Gabiro mu karere ka Gatsibo aho bazamara ibyumweru bibiri bigishwa n’inzobere zo muri Singapore uburyo bwo kuyobora hagamijwe umusaruro mwiza kandi hagendewe ku ndangagaciro.
Aya mahugurwa azatangira kuwa gatandatu tariki ya 23/11/2013 asozwe kuwa 05/12/2013 ngo aba bayobozi bazayakoreshwa n’inzobere zikomoka mu gihugu cya Singapore, akazabera mu ishuri rya gisirikari bita Gabiro school of Infantry.
Umuvugizi wa minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda, bwana Ladislas Ngendahimana yatangaje ko aya mahugurwa azitabirwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose, abayobozi b’inzego z’imirirmo zose muri buri karere n’intara ndetse n’abajyanama bihariye b’abakuru b’intara n’umujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu iratangaza kandi ko mu gihe cy’aya mahugurwa cyose ngo ubuyobozi bw’imirenge buzaba bushinzwe abasanzwe ari abakozi bareba irangamimerere, benshi bita ba “Etats civils” ari nabo bazajya batanga serivisi zose ba gitifu batangaga uretse ngo imirimo yo gushyingira abashaka gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko bazajya basezeranywa n’umuyobozi w’akarere.
Biteganijwe ko aba bitabira aya mahugurwa ngo baza guhagurukira hamwe uyu munsi kuwa 22/11/2013 ku isaha ya saa munani kuri sitadi Amahoro mu murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.