Ubwo gahunda ya ndi Umunyarwanda yatangizwaga ku rwego rw’akarere ka Rusizi kuwa 20/11/2013, abayobozi b’inzego zitandukanye bo muri aka karere bayitabiriye, basabwe kwakira iyi gahunda Nk’agakiza kaje gukiza ibibazo abanyarwanda batewe n’amateka yabaranze n’igihugu cyabo muri rusange
Depite Kankera Marie Josee ubwo yasobanuraga iyi gahunda ya ndi umunyarwanda, avuga ko Atari iyanone kuko yatangiye ubwo igihugu cyabohozwaga n’ingabo zahoze ari iza FPR inkotanyi zari zigamije kongera guhuriza abanyarwanda hamwe kuko abanyarwanda benshi bari barambuwe uburenganzira bwabo bwo kuba abanyarwanda ibyo bituma bamwe bagenda bakwirakwira ibihugu byo hanze bahunga igihugu cyabo.
Nyuma y’aho hagiyeho gahunda ya Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda aho umunyarwanda wese yahawe uburenganzirabwe hadashingiwe kubwoko.
Depite Kankera yasobanuye ko gahunda ya ndi umunyarwanda ari ukwiyumvamo isano ry’ubunyarwanda ugahamyako uri umunyarwanda udashingiye kubwoko runaka , ugakunda igihugu cyawe na mugenzi wawe w’umunyarwanda , ugaharanira kwitangira igihugu cyawe mugihe bibaye ngombwa.
abayobozi kandi basobanuriwe ko gahunda ya Ndi umunyarwanda igamije kongera kwiyubaka kw’abanyarwanda bakimika ubunyarwanda bushya buzira amacakubiri ni muri urwo rwego basabwe kwiga ndi umunyarwanda neza bahereye kumateka yaranze abanyarwanda.
Depite Kankera yasabye abayobozi kuzuza ubunyarwanda bwabo, ariko kandi yibajije icyo abahutu bakoze igihe abatutsi bicwaga muri Jenoside abaza abari aho, aho ubunyarwanda bwabo bwari bwagiye kugirango abatutsi bapfe bene ako kageni, akaba yavuze ko kubwe nubwo ngo atishe akwiye gusaba imbabazi abatutsi kubera ibyo abahutu bakoreye abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu mwaka w’ 1994.
Depite Kankera yakomeje kuvuga ko ngo yamaze igihe kirekire yararwaye urwikekwe aho yahoranaga ubwoba bw’ukuntu abahutu bahemukiye abatutsi akaba yavuze ko kuvugisha ukuri kubyabaye kurwanda bizatuma abanyarwanda bakira ibikomere byo kumutima.
yasabye abanyarwanda kugereranya Leta zabayeho mbere n’iziriho ubu , avuga ko abanyaporitiki bo hambere bagiye bakora ibikorwa bitandukanya abanyarwanda ,bagamije kurimbura ubwoko bw’abatutsi, yavuze ko kwiyumvamo ubunyarwanda bizahuza abanyarwanda, abasaba kugira iyi gahunda iyabo
Depite Kankera yanavuze ko hari abumva iyi gahunda ya ndi umunyarwanda uko itari bavuga ko ngo igamije gusabisha abahutu imbabazi kungufu ngo bari kwibeshya cyane kuko ngo abo ari abagamije gusubiza igihugu inyuma kandi aho abanyarwanda bageze ngo ntibateze gusubira inyuma, Depite Kankera yasabye abanyarwanda gufashanya kwiyubakamo ubunyarwanda buri wese akubaka mugenzi we.
Major Gerald Nyirimanzi yavuze ko kwigisha abantu gahunda ya ndi umunyarwanda itagomba gucibwa hejuru asaba ko ukuri kose kugomba kugaragara cyane cyane bagaragaza amateka ya Jenoside, basobanuriwe ko gahunda ya ndi umunyarwanda izongera guhuza abanyarwanda bakamenya ko ari bamwe.
Depite Kankera Marie Josee asoza ikiganiro cye yasabye abayobozi batandukanye bo mu karere ka Rusizi kongera kubaka ubunyarwanda bw’abanyarwanda bima amatwi abasebya URwanda biyumvamo isano ry’abanyarwanda no kwirinda icyabasubiza mu icuraburindi, yasobanuye ko gahunda ya ndi umunyarwanda igomba gukiza abanyarwanda ipfunwe bagifite bakiyumvamo ko ari abanyarwanda nyakuri.
Depite Mporanyi Theobard nawe yavuze ko abavuga ko ngo ari abahutu b’agakingirizo cyangwa ibikoresho by’abatutsi ari ukwibeshya asaba abanyarwanda gukira ikintu kijyanye n’amoko kuko aricyo cyishe abanyarwanda, yavuze kandi ko kuba umututsi cyangwa umuhutu ntacyo byongerera umuntu asaba abanyarwanda kuba abanyarwanda gusa nyuma yaho yasabye kuraga abana babo igihugu kizira amacakubiri, aho yasabye abayobozi kubohoha bakareka kwinangira bakavuga ibibahishemo kugirango bakire ibikomere bafite kumitima.
Pasitori Byamungu Razaro witabiriye iyi gahunda yavuze ko anejejwe n’iyi gahunda ya ndi umunyarwanda kuko ngo abona irimo umuti wo gukira kw’abanyarwanda ariko avuga ko abantu bagomba kuvuga ibigihishe kumitima yabo.