Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rulindo: gahunda ya ndumunyarwanda yatangiriye mu bayobozi.

$
0
0

m_gahunda ya ndumunyarwanda yatangiriye mu bayobozi

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20/11/2013, nibwo mu karere ka Rulindo hatangijwe gahunda ya Ndumunyarwanda ,gahunda yatangiriye mu bayobozi b’inzego z’ibanze, kuva ku nzego z’utugari, abayobozi b’amadini, abayobozi b’ibitaro n’amavuriro n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Mu biganiro aba bayobozi bagiranye bose bagiye bagaruka ku buryo iyi gahunda ishimishije kandi izafasha abanyarwarwanda gutera intambwe igana ku bumwe n’ubwiyunge.

Vice perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepute Kalisa Evaliste atangiza iyi gahunda, yabwiye abayobozi muri aka karere ko igamije kubafasha kubohoka,bunva cyane ko ari abanyarwanda, kurusha uko biyunvamo ubwoko.

Yabwiye abayobozi ko mu gihe cyose umuntu akibaswe n’amateka ntavugishe ukuri ugasanga araca ibintu ku ruhande rw’ibyabaye kandi wenda atigeze anagiramo  uruhare ari byo ahanini bituma abanyarwanda batabasha kubohoka ngo biyubakire igihugu bahuje umutima.

Yabasabye kwisanzura bakaganira mu minsi ibiri bagiye kumarana ,bakabwizanya ukuri ku byabaye,ngo nabo kandi bagende bafashe abo bayobora.yababwiye ko mu gihe ubwabo batari bisanzura,ngo babohoke nta na kimwe babasha gufasha abo bayoboye.

Yagize ati “Kutavugisha ukuri mu banyarwanda biracyari ikibazo, haba mu madini ,haba mu buyobozi bwite bwa leta,usanga abantu batabasha gutobora ngo bavuge,ibi kandi nta kimwe byazadufasha muri iyi gahunda.Bayobozi nimubihoke mubone n’uko mufasha abo muyobora murebe ukuntu abanyarwanda bagira amahoro bagakora bakiteza imbere,batabaswe n’ibyabaye mu mateka yabo.”

Yakomeje ababwira ko bo ubwabo nk’abanyarwanda kuko bazi icyo bashaka ,ari nabo bagomba kuyishyiramo imbaraga,ngo kuko abanyarwanda bazi neza ibyababayeho kandi n’utabizi neza akaba afite ibyo yunvanye abayeyi be kandi biba bifite ukuri.

Gakuba Jeanne D’arc vice prezida mu nteko ishinga amategeko umutwe wa senat waganirije  abayobozi mu karere ka Rulindo ku bijyanye n’amateka,yababwiye ko umuti wo kubaka ubumwe burambye batazawukura ku babirigi babakoronije,ngo kuko nabo ubwabo kugeza ubu ntibarabasha kunvikana ,ku bwe ngo asanga umuti w’ibibazo abanyarwanda bafite uzava muri bo ubwabo.

Yabibukije kandi gusabana imbabazi ndetse bivuye ku mutima ,atari ugusaba imbabazi byo kwiyerurutsa nyamara mu mutima ibintu binigana.yababwiye ko iyo umuntu atibihoye ubwe ,ngo nta wundi wamufasha kandi ngo ni byo bizabakiza ibikomere basigiwe n’amateka.

Uyu muyobozi ngo asanga iyi gahunda ya ndumunyarwanda mu nzego z’ibanze izafasha byinshi kuko aho hasi mu baturage bahorana nabo  ,ari ho usanga hakiri ikibazo cyo kwibikamo ibintu nyamara bidafite umumaro,akenshi ukanasanga babicengezamo abana bakiri bato nyamara banababeshya bababwira ibitari byo ahubwo babica ku ruhande.

Abayobozi muri aka karere ,nabo bavuze ko nibabasha kuganira bisanzuranyeho iyi gahunda nta kabuza izagera kuri byinshi byiza.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles