Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Bugesera: Ndi umunyarwanda ibafasha gusubira mu mateka hamwe n’uburyo hakwigobotorwa amabi

$
0
0
Ndi umunyarwanda ibafasha gusubira mu mateka hamwe n’uburyo hakwigobotorwa amabi

Senateri Fatu Harelimana uyoboye ibiganiro bya gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Abayobozi mu nzego zinyuranye mu karere ka Bugesera bafite icyizere ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda izafasha abanyarwanda  kurwanya  amacakubiri aho ava akagera . Bahereye ku ngero zifatika zo mu karere ka Bugesera, aho aba  bayobozi bagaragarijwe ko ibyitwa amoko byashyizwe imbere mu  Banyarwanda ntashingiro bifite, hari mu biganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ibiganiro byatangiye kuwa 20/11/2013.

Munyantwari Vedaste, perezida wa njyanama y’umurenge wa Shyara agira ati “Njyewe numva iyi gahunda, numvise ari ikintu kindeba cyane kandi mpita nyishima kuko idufasha gusubira mu mateka yaturanze tukiyumva, hamwe n’ukuntu twakwigobotora ipfumwe ritubangamiye ku bintu bimwe na bimwe bitewe n’inzira twanyuze,  kugira ngo tube turi mu gihugu dutuje nk’abanyarwanda nk’abandi, uru Rwanda nararuhunze mu mwaka wa 1994 nyuma ngaruka nari mu mutwe wa FDLR ngeze mu gihugu  ndakirwa n’abandi banyarwanda’’.

Ndi umunyarwanda ibafasha gusubira mu mateka hamwe n’uburyo hakwigobotorwa amabi1

Abitabiriye ibiganiro baratanga umubuhamya n’ibitekerezo bigamije kubaka abanyarwanda

 Bugesera ni  kamwe mu turere  twageragerejwemo Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, imwe mu ngaruka  z’amateka y’u Rwanda yaranzwe n’amacakubiri mu bihe byashize, amacakubiri yagize ingaruka mu mibereho n’imibanire y’abanyarwanda.

Icyakora abayobozi mu karere ka Bugesera bagaragaza icyizere cyo kurenga ayo macakubiri, ubunyarwanda akaba aribwo bwimakazwa nk’uko bivugwa na Nkurunziza Francis  umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa  Mayange.

“Njyewe nifuza ko umunyarwanda yakumva icyo aricyo, na cyane ko twigiye ku mateka yabaye muri iki gihugu, njye byanshimishije kuko nubundi mu mutima wanjye nabitekerezaga nkavuga ngo ariko igihe kizagera ryari ngo abantu bose biyumvemo ko ari abanyarwanda kuruta uko birebera mu mako adafite icyo yatumariye ahubwo yaduteje ibibazo”.

Muri ibi biganiro byari biyobowe na senateri Fatu Harelimana , hatanzwe ubuhamya hagaragazwa uburyo ibyishwe amoko bigenderwaho mu Banyarwanda ntashingiro bifite ahavuzwe imiryango igaragaramo abayigize nyamara ugasanga badahuje ayo moko.

Abayobozi  bagiye gutanga ibiganiro mu baturage kuri   gahunda ya Ndi umunyarwanda   bagiriwe inama  kuzajya bahera ku ngero nk’izo  zisobanura uburyo ibyishwe  amoko mu Banyarwanda ntashingiro bifite.

Ntawashidikanya ko  abanyarwanda bafite inyoto yo kuganira ku mateka yabo  dore ko usanga igihe kiba cyateganyijwe kirangira hakiri abashaka kugira ubuhamya batanga. Kandi buri buhamya bufite umwihariko wafasha abanyarwanda gukira ibikomere  basigiwe n’amateka.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles