Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Musanze – Abaturage barasabwa gushyigikira ibikorwa bya JADF

$
0
0

Abaturage barasabwaAbatuye akarere ka Musanze barasabwa kwitabira ibikorwa by’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ariryo JADF, kubera ko ngo muri iri huriro haganirirwa ibibazo byose bidindiza iterambere ryabo ndetse ngo hagafatirwa n’imyanzuro ihamye.

Ubwo abagize JADF z’imirenge yose igize akarere ka Musanze ndetse n’akarere baganirizwaga ku miyoborere myiza ndetse n’imitangire ya serivisi n’abaturuka mu kigo cy’igihugu  cy’imiyoborere RGB muri gahunda yiswe ‘Mobile School of Governance’.

Iyamuremye Thomas waturutse mu murenge wa Rwaza, akaba n’umunyamabanga uhoraho wa JADF y’uyu murenge, yavuze ko nk’abagize uru rwego bagiye kurushaho ubuvugizi bakorera abaturage nk’abahuza babo na leta.

Ati: “Nk’abagize JADF tuba dufite inshingano zo kuba abavugizi babo no kuba ijwi ryabo rihuza abaturage n’abayobozi, tukagerageza guhanahana amakuru n’ibitekerezo kugirango byose bibashe gukosoka. Aya mahugurwa ansigiye izindi mbaraga zizatuma noza inshingano zanjye”.

Musime James, umukozi wa RGB ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya JADF, avuga ko baganiriye cyane ku bikorwa bitandukanye bikorwa na RGB, cyane cyane ubushakashatsi bukorwa n’uru rwego, ndetse n’uko uru rwego rwakongererwa imbaraga.

Ati: “Twarebeye hamwe uko JADF yatezwa imbere ku rwego rw’umurenge cyane ko ku rwego rw’akarere imaze gufata intera ishimishije”.

Yongeraho ko basanze abaturage bakwiye gushyigikira ibikorwa by’uru rwego, kuko ari urwego rutwara ibibazo byabo aho bigomba kugera, maze rukagarukana ibisubizo.

Ibi biganiro kandi byitabiriwe n’abashinzwe igenamigambi, abashinzwe gukurikirana amakoperative, abashinzwe ibarurishamibare, ku rwego rw’akarere biyongereye ku bahagarariye JADF mu mirenge, bakaba bunguranye ibitekerezo ku miyoborere myiza.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles