Abatuye akarere ka Gisagara barashima gahunda ya Ndi umunyarwanda, aho nyuma yo gusobanurirwa n’akamaro k’iyi gahunda basanga ituma bareka kugira ipfunwe baterwa no kubarizwa mu gice runaka cy’abanyarwanda cyahawe izina ry’ubwoko kuko butakibaho.
Gahunda ya ndi umunyarwanda,ni gahunda igamije gusigasira ibyagezweho mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda kugira ngo hatagira uva aho abisubiza inyuma, nk’uko byatangarijwe mu mwiherero w’abayobozi banyuranye bo mu karere ka Gisagara kuri iyi gahunda, kuri uyu wa 22/11/2013 unakomeza kuri uyu wa 23/11/2013.
Mu biganiro byatangiwe muri uyu mwiherero, abayobozi batandukanye bagiye bagaragaza ko bakeneye mbere na mbere gusobanukirwa n’iyi gahunda kugirango nabo bazabashe gusobanurira abo bayobora ibintu bumva neza.
Ku rundi ruhande ariko,abamaze gusobanukirwa basanga iyi gahunda itanga icyizere ko bazajya bagenda bemye badafite ipfunwe ry’igice cy’Abanyarwanda babarizwamo.
Nyiramana Claudine umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kimbogo mu murenge wa Gikonko muri aka karere ka Gisagara avuga ko mu bo iyi gahunda yakijije ipfunwe nawe arimo.
Ati «Hari igihe cyageze nyuma ya Jenoside umuntu akumva ifite ipfunwe ryo kuba yaravutse mu muryango runaka kubera ubwoko, kubera ibyo wakoze se cyangwa wakorewe, nanjye byambayeho nkumva jye Nyiramana mfite ipfunwe ryo kwitwa mwene Rutebuka ariko ubu ngenda nemye kubera iyi gahunda»
Honorable Iyamuremye Augustin,muri ibi biganiro uhagarariye umuryango Unit Club, ku baba batarasobanukirwa n’intego y’iyi gahunda bakibaza icyo yaba ije gukora mu gihe hari gahunda zisanzweho nk’iy’ubumwe n’ubwiyunge,avuga ko iyi gahunda ije gushimangira izindi zari zisanzweho kugira ngo intambwe imaze guterwa mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda mu gihe cy’imyaka hafi 20 itazava aho isubira inyuma.
Ati «Iyi gahunda ntikuraho izisanzweho zirimo iy’ubumwe n’ubiyunge, oya ahubwo ije gushimangira no gukomeza ibimaze kugerwaho muri uru rugendo kugirango bitazasubira inyuma»
Abitabiriye ibi biganiro basabwa guharanira kuraga abana igihugu cyiza kizira amacakubiri n’uwaba yarakoze nabi akereka abana be ko batagomba gukora nk’ibyo yakoze.
Gahunda ya ndi umunyarwanda ifatwa nk’inzira ndakuka y’ubumwe n’ubwiyunge. Buri wese akaba ahamagarirwa kwiyumvamo ubunyarwanda mbere ya byose aho kwiyumvamo indi nkomoko.