Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Uburasirazuba: Urubyiruko rwa FPR rurasabwa kuba umusemburo w’iterambere ry’ishyaka n’iry’igihugu muri rusange

$
0
0
Urubyiruko rwa FPR rurasabwa kuba umusemburo w’iterambere ry’ishyaka n’iry’igihugu muri rusange

Urubyiruko rwa FPR rurasabwa kuba umusemburo w’iterambere

m_Urubyiruko rwa FPR rurasabwa kuba umusemburo w’iterambere ry’ishyaka n’iry’igihugu muri rusange1

Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi mu ntara y’uburasirazuba rurasabwa kuba umusemburo w’iterambere rya FPR n’iry’igihugu muri rusange. Urubyiruko rwabisabwe tariki 17/11/2013 mu muhango wo gutora abagize komite y’urugaga rw’urubyiruko n’abazahagararira urubyiruko muri komite nyobozi ya FPR ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba.

Guverineri w’iyo ntara Uwamariya Odette yavuze ko urubyiruko rukwiye kuba umusemburo kuko ari bo benshi, kandi bakaba ari bo bakwiye kumva politike ya FPR n’iy’igihugu muri rusange kugira ngo ahazaza ha bo hazabe heza.

Yasabye abatowe kugira ubwitange n’ubushake bwo gukunda no gukorera FPR, kandi imvuga ya bo ikaba ingiro nk’uko umukuru w’igihugu ahora abikangurira Abanyarwanda.

Komiseri muri FPR, Joseph Karemera yavuze ko urubyiruko rukwiye guhora rwiyungura ubwenge, by’umwihariko abo muri FPR bakaba abanyamuryango beza kuko ari bo mbaraga z’u Rwanda, byongeye bakaba ari bob agenda basimbura abanyamuryango bandi bagenda basaza.

Ati “[Urubyiruko] ni bo FPR y’uyu munsi n’ejo, mu gihe turimo tugenda dusaza ducyura igihe, turagira ngo bitegure mu mutwe, bitegure mu rwego rw’ibikorwa, mu rwego rw’ubumenyi kugira ngo bazashobore kuyobora igihugu kandi bakiyobore neza kitazongera kikajya mu mahano nk’ayo twagikuyemo”

Urubyiruko rwashimye inzego za FPR zashoboye gutekereza ko urubyiruko rukwiye guhagararirwa mu nzego zose kuva ku rwego rw’umudugudu, nk’uko byavuzwe na Rukundo Emmanuel watorewe kuba umuyobozi w’urugaga rw’urubyiruko muri FPR ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba.

Yavuze ko abatowe bagiye kwihatira kongerera ubushobozi urubyiruko kandi bakorana cyane n’izindi nzego zisanzwe ziriho muri FPR.

Mu byo urubyiruko rwatowe ruteganya gukora mu bihe biri imbere ngo ni ugusura urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye ahakunze kuvugwa ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’indi mico itabereye urubyiruko rutegurirwa abenegihugu beza bo mu gihe kizaza. Rukundo anavuga ko hazashyirwa imbaraga muri gahunda yitwa “Agaciro kanjye” aho urubyiruko rukora ibikorwa byo kuremera bagenzi ba bo batishoboye.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles