Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Bugesera: Hatangiye igikorwa cy’amatora yo kuzuza njyanama y’Akarere

$
0
0
Hatangiye igikorwa cy’amatora yo kuzuza njyanama y’Akarere

Umwe mu baturage bitabiriye igikorwa cy’amatora

Abatuye umurenge wa Juru mu karere ka Bugesera kuwa 16/11/2013 biriwe mu gikorwa cy’amatora yo kuzuza inama njyanama y’akarere ka Bugesera , hatorwaga umujyanama rusange uhagarariye umurenge wa Juru. Abahataniraga uyu mwanya ni abantu batatu. Mukankombe Chartine, Habiyambere Fiddele na Uwiragiye Priscille.

Aya matora yabereye mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Juru, ku isaha ya saa  cyenda n’iminota 10 gutora kw’abaturage byari birarangiye, aho buri rupapuro ruriho amafoto  y’abantu batatu bahatanira  kujya muri jyanama y’akarere ka Bugesera,  mu mwanya w’umujyanama rusange uhagarariye umurenge wa Juru.

Umutoni Ariane ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora mu turere twa Bugesera na Rwamagana avuga ko ibyavuye muri aya matora bizatangazwa  bitarenze tariki ya 21 z’uku kwezi kw’ugushyingo, agashima abaturage bitabiriye amatora nubwo imvura yaramukiye ku muryango  muri uyu murenge wa Juru ariko ntiyababujije kwitabira.

Yagize ati “ igikorwa cy’amatora cyagenze neza kuko hari hateganyijwe kuza abatora bagera ku bihumbi 12, bakaba baje ku kigereranyo cya 90%”.

Kuba amatora yabaye ku wa gatandatu,  umunsi w’isabato kubadiventiste hari bamwe  batitabiriye aya matora yo kuzuza njyanama y’akarere ka Bugesera. Icyakora  si bose uyu muturage yitwa Hakizimana Viateur nawe ni umudivantiste b’umunsi wa karindwi, ariko yitabiriye amatora.

m_Hatangiye igikorwa cy’amatora yo kuzuza njyanama y’Akarere1

Umutoni Ariane ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora mu turere twa Bugesera na Rwamagana

 “ kubijyanye n’isabato batubuza gukora imirimo itubuza kujya gusenga, ariko nk’iki gikorwa cyo gutora uzaduhagararira ntabwo bibiriya ibitubuza kuko ntibyambujije no gusenga”.

Umujyanama rusange watowe azajya kuzuza njyanama y’akarere ka Bugesera. Gahunda y’amatora ya komisiyo igaragaza ko tariki ya 23/11/2013 hazabaho amatora yo kuzuza komite nyobozi y’akarere ka Bugesera hatorwa umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage uherutse kwegura.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles