Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ruhango: Haracyari byinshi byo gukora kugirango imihigo igende neza

$
0
0

Haracyari byinshi byo gukora kugirango imihigo igende neza

Aha haramurikwa uko akarere ka Ruhango kari kwesa imihigoi ya 2013/2014

Ibi ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwabisabwe mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo itsinda ry’intara y’Amajyepfo rikuriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara Izabiriza Jeanne ryari mu Karere ka  Ruhango, mu gikorwa cyo gukurikirana no gusuzuma aho imihigo y’umwaka wa 2013/2014 igeze ishyirwa mu bikorwa.

Imihigo yasuzumwe mu nkingi enye z’ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera.

Mu muhigo 95 Akarere ka Ruhango kahize, irebana n’ubukungu niyo ifata umubare munini kuko ari 55.

Nyuma yo gukora isesengura ku byasuzumwe, abagize itsinda bagaragaje imihigo igenda neza, igenda biringaniye ndetse n’imihigo ikiri ku gipimo cyo hasi, aho ngo basanze  imihigo irebana n’ibikorwa remezo ari yo igaragaramo imyinshi ikiri hasi.

Ashingiye ku byagaragajwe n’iryo tsinda, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara yagaragarije umuyobozi w’akarere ka Ruhango n’abakozi ko hakiri byinshi  byo gukorwa ngo akarere kabo kagere ku ntera nziza yo kwesa imihigo.

Yagarutse cyane ku kunoza gahunda y’ishyirwamubikorwa ry’imihigo kuko ari kimwe mu by’ingezi bizafasha ko imihigo igerwaho ku gipimo cya 100%.

Ikindi yagarutseho mu bigomba kunozwa, ni imitangire ya raporo, aho raporo itangwa igomba kuba isesenguye ku buryo uyisoma abona amakuru yose akenewe ku muhigo runaka ashaka kureba.

Yongeyeho ko ari ngombwa gutanga igisubizo kuri raporo yakiriwe (feedback) kugira ngo bifashe kwihutisha ishyirwamubikorwa.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi François Xavier yasobanuye ko bimwe mu byatumye imihigo itihuta harimo ibirebana n’itangwa ry’amasoko, n’ikibazo cyo gutanga ingurane ku hakenewe ibibanza byo kubakamo, avuga  ko ariko mu nama z’abakozi  zagiye zikorwa ku ishyirwamubikorwa ry’imihigo hafashwe ingamba zo kubikemura.

Yashimye inama zatanzwe n’ubuyobozi bw’Intara yizeza ko bazazikurikiza kandi ko zije zisanga hari zimwe mu ngamba zari zarafashwe mu nama yakozwe yahuje abakozi  b’akarere bose kuva ku Karere kugera mu kagari, mu rwego rwo gushyira imbaraga aho zikenewe hose mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo cyane ikenera ubukangurambaga bw’abaturage.

Aha yijeje ko isuzuma ry’imihigo ritaha inama zose bazaba barazikurikije kandi nta kabuza imbaraga bagiye gukoresha afite ikizere ko imihigo izagerwaho uko byari biteganijwe.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles