Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rutsiro : FPR yagaragaje ibyo yagezeho n’ibiteganyijwe

$
0
0

FPR yagaragaje ibyo yagezehoMu gikorwa cyo kwiyamamariza kuzatorwa muri manda itaha y’abadepite cyabereye mu karere ka Rutsiro tariki 27/08/2013, FPR Inkotanyi yagaragaje bimwe mu byo yagezeho ndetse n’ibyo iteganya kugezaho abatuye ako karere mu minsi iri imbere.

Umuyobozi uhagarariye FPR Inkotanyi mu karere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yavuze ko muri gahunda ya Girinka hatanzwe inka zisaga 3000. Hubatswe amakusanyirizo y’amata ya Kinihira, Busuku na Mubuga, hacibwa amaterasi mu rwego rwo kurwanya isuri ahagera kuri hegitari 1624.

Hubatswe uruganda rutunganya icyayi mu murenge wa Gihango, hubakwa n’ inganda 16 zitunganya umusaruro wa kawa. Mu karere ka Rutsiro hakozwe gahunda yo kuvugurura urutoki hakaba haranateganyijwe miliyoni 117 zo kugeza imibyare myiza ku baturage guhera muri uyu mwaka wa 2013 kugira ngo bagire urutoki rushimishije kandi rutanga umusaruro.

Mu murenge wa Gihango hamaze kuboneka urutoki rw’ikitegererezo, aho mu rutoki hashobora kubonekamo igitoki gipima ibiro 200 kugeza kuri 300.

Mu bikorwa remezo, umuyobozi wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’akarere yavuze ko hubatswe sitade ya Mukebera. Hamaze no kwishyura inyubako n’ibikorwa by’abaturage biri ku muhanda Karongi – Rutsiro – Rubavu ku buryo umwaka utaha uyu muhanda uzatangira gukorwa kugira ngo ushyirwemo kaburimbo.

Mu bijyanye n’amashanyarazi akarere kagiranye na EWSA amasezerano agamije kugeza amashanyarazi mu mirenge yose igize akarere.

Hubatswe ingomero z’amashanyarazi eshatu arizo urugomero rwa Nkora, Kimbiri ndetse n’urwa Gashashi ku buryo ingo zigera ku bihumbi umunani mu karere zifite amashanyarazi.

Yavuze ko hakozwe kilometero 106 z’imiyoboro y’amazi, ingo zibona amazi meza zikaba zigeze kuri 71%.

Mu bindi byakozwe harimo hoteli ya mbere mu karere y’amagorofa atatu irimo kubakwa ndetse n’inyubako 13 z’imirenge SACCO zubatswe zikaba zifasha abaturage kubitsa no kwaka inguzanyo.

Uburezi na bwo ngo ntibwasigaye inyuma kuko hubatswe ibyumba by’amashuri 326 n’ubwiherero 860 ndetse n’amazu y’abarimu agezweho 13.

Byukusenge uyobora FPR mu karere ka Rutsiro yavuze ko muri manda ikurikiyeho hateganyijwe ibikorwa birimo kugira aho bagurira imiti y’amatungo hasobanutse mu karere ka Rutsiro.

Barateganya no gukomeza guha abaturage akazi, guteza imbere umujyi wa Congo Nil, kongera agaciro ka kawa ihingwa mu karere, kubaka uruganda rw’icyayi i Karumbi no gukwirakwiza imbuto z’urutoki za kijyambere.

Mu bikorwa remezo, hazubakwa indi sitade igezweho muri zone ya Ruhango ndetse hashyirweho n’ikipe y’umupira w’amaguru mu rwego rw’akarere. Umuriro w’amashanyarazi na wo ngo uzagezwa mu tugari twose.

Hazubakwa izindi ngomero z’amashanyarazi enye, abaturage bose begerezwe amazi meza kandi bature mu midugudu.

Mu karere ngo hazubakwa hoteli y’ubukerarugendo, mu bijyanye n’ishoramari, abaturage bakomeze gutozwa kubitsa no kugurizwa muri SACCO no gukora imishinga ibyara inyungu.

Mu bijyanye no kubaka ibyumba by’amashuri ngo bazashyiramo ingufu ku buryo ibigo byose by’amashuri bishaje bizasanurwa ku kigereranyo cy’100%.

Uhagarariye FPR mu karere ka Rutsiro yasabye abaturage kongera guhundagazaho amajwi FPR mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013 kugira ngo ibikorwa by’iterambere n’amajyambere arambye bikomeze gukwirakwizwa hirya no hino mu gihugu.


 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles