Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngororero: Umuryango FPR Inkotanyi watangije ibikorwa byo kwamamaza abadepite

$
0
0

Umuryango FPR Inkotanyi ukomeje igikorwa cyo kwamamaza abakandidida depite. Kuri uyu wa kabiri mu karere ka Ngororero icyo gikorwa cyatangirijwe kumugaragaro mu murenge wa Gatumba. Imbere y’imbaga y’abanyamuryango, havugwa ibigwi bya FPR hanatangwa n’ubuhamya burata ibyo yagejeje ku banyarwanda. Abatanze ubuhamya bagaragaje intambwe bamaze gutera mu mibereho myiza.

Umwe mubanyamuryango witwa Uwumuhoza Aimable ahamya ko we na bagenzi be bashinze amakoperative y’ubworozi bw’amagweja bakanabumba amatafari. Ubu binjiza 1.500.000frw buri kwezi. We ubwe yabaye rwiyemezamirimo ukora amasabune n’amarangi. Ibyo ngo bakaba babikesha politiki nziza ya FPR kuburyo biteguye kuyijya inyuma mu matora.

Abanyamuryango bishimiye ibyagezweho muri manda y’abadepite irangiye. Ibyo bikagaragarira mu mibereho myiza, ubukungu,imiyoborere myiza n’ubutabera. Abaturage batojwe gukorera ku mihigo; abayobozi nabo batozwa gutanga serivisi nziza kandi ku gihe.

Umuhango wo kwamamaza waranzwe n’ibiyishimo

Umuhango wo kwamamaza waranzwe n’ibiyishimo

Nk’uko byatangajwe n’ushinzwe igikorwa cyo kwamamaza (campain manager) Mazimpaka Emmanuel gahunda za FPR zizakomeza kandi zirusheho kugenda zitera intambwe ikomeye. Buri murenge uteganirijwe ibikorwa remezo byawo bizibanda ku gukwirakwiza amashanyarazi, amazi n’imihanda. Ibi ngo bikazaherekezwa no kunoza imibereho myiza y’abaturage, bayobowe neza kandi mu butabera kuburyo FPR izakomeza kwamamazwa n’ibikorwa byayo.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari komiseri Mukasine marie Claire wavuze ko intambwe ikomeye abanyarwanda bamaze gutera mw’iterambere yegamiye Intore izirusha intambwe Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Yongeyeho  ko ibigomba gukorwa ari byinshi kandi ko bizagerwaho ku bufatanye bw’abanyamuryango imvugo ikaba ingiro.

Akarere ka Ngororero gafite abakandida depite 3 Ngabo Amiel na Nyabyenda Damien bari basanzwe mu nteko na Dusabirema Marie Rose mushya.


 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles