tariki ya 27/8/2013 mu karere ka Rulindo , abanyamuryango ba FPR bari mu gikorwa cyo kwamamaza ishyaka ryabo, no kwerekana abakandida ku mwanya w’abaziyamamariza kujya mu nteko ishinga amategeko.
Nk’uko byagiye bigarukwaho n’abafashe amagambo muri iki gikorwa, bose bagiye bagarua ku bikorwa byagiye bikorwa n’umuryango babareye abayoboke.
Aha bakaba bagaragaje bimwe muri ibyo bikorwa byagezweho birimo amashuri, amavuriro, imihanda, amashanyarazi, amazi, ngo byose byagejejwe ku banyarwanda bigizwemo uruhare na FPR inkotanyi.
Uwari ushinzwe igikorwa cyo kwiyamamaza,Madamu Niwemwiza Emilienne,akaba n’umuyobozi mu karere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza,akaba yavuze ko ibyagezweho n’umuryango FPR inkotanyi byose bizakomeza gushigikirwa kandi bikanakomeza kwiyongera .
Madamu Niwemwiza kandi, yagarutse ku bikorwa by’intumwa za rubanda zicyuye igihe ,avuga ko bakoze neza ibyo batumwe n’abanyarwanda,kandi asaba abayoboke ba FPR inkotanyi kubashimira,kimwe n’abanyarwanda bose muri rusange,ngo kuko ibyo babagejejeho byose byabagezeho bose.
Yagize ati”Umuryango FPR ukomeje ibikorwa byawo byo guteza imbere abanyarwanda bose muri rusange,kuko muri gahunda yawo ari uguteza abanyarwanda bose imbere.Turashima kandi imikorere y’intumwa za Rubanda zicyuye igihe kuko zaratumitse,niyo mpanvu zikwiye gushimirwa cyane.”
Abanyauryango ba FPR inkotanyi batandukanye ,bakaba batanze ubuhamya bw’ibyo bagezeho babikesha FPR.
Kamagaju Pierrine,utuye mu murege wa Rusiga,yavuze ko FPR uretse kumubohora ikamukiza abicanyi muri Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 94,ngo yanakomeje kumufasha mu kwiyubaka no kwiteza imbere ku buryo ngo ubu abarirwa mu mubare w’abakire muri uyu murenge.
Yagize ati”FPR inkotanyi yangejejeho byinshi niteza imbere.Yanzamuye mu ntera kugeza ubu nunva ko nanjye ndi umukire.Nunva ko n’ubundi ibyiza biri imbere,kuko Leta y’u Rwanda izakomeza kuduteza imbere.”
Muri iki gikorwa cyo kwamamaza umuryango FPR,baboneyeho n’umwanya wo kwereka abanyamuryango bawo,abakandida babiri biyamamariza kuzabahagarira mu nteko ishinga amategeko.
Amatora y’abadepite ateganijwe kuzaba muri nzeri uyu mwaka tariki ya 16 kugeza tariki ya 18
Abayoboke b’amashyaka bakaba batangiye kuzenguruka mu gihugu hose ,aho bagenda bamamaza abakandida bazabahagararira mu nteko.