Umuryango FPR inkotanyi watangije igikorwa cyo kwamamaza abakandida bayo mu Nteko Ishinga Amategeko aho basabye abaturage kuzitabira amatora mumutuzo.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 27/08/2013 igikorwa cyabereye mu murenge wa Rutare ahari hahuriye abaturage b’umurenge wa Rutare, Muko na Nyamiyaga na Rwamiko.
Minisitiri w’ubuzima Madame Dr Agnes Binagwaho wari uhagarariye umuryango wa FPR ku rwego rw’igihugu, yasabye abari aha bose kuba ku ruhande rwa FPR inkotanyi kuko ibafitiye ibyiza byinshi izabagezaho birimo gukomeza imiyoborere myiza, ishoramari ariyo nkingi y’iterambere ibi bikaba bishingiye kuri gahunda nziza zashyizweho na FPR inkotanyi zituma abanyarwanda barushaho kuzamura umusaruro wabo ari nako bagira umutekano usesuye,
muri iyi myaka itanu iri imbere FPR ikazakomeza guteza imbere no kongera amashanyarazi n’amazi , uburezi n’ubuvuzi kuri buri bose.
Higiro Damas umwe mu bayobozi b’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gicumbi akaba yagaragaje ibyagezweho ari nabyo bifuza gukomeza kubungabunga no kongera ibindi bikorwa bishya bizakorerwa abanyarwanda mu gihe kiri imbere.
Yagaragaje ibyo FPR yakoze mu nkingi 4 z’umuryango aribyo imiyoborere myiza, ubukungu, ubutabera n’imibereho myiza y’abaturage aho FPR yashoboye gushyiraho inkiko Gacaca ndetse n’inkiko z’Abunzi ubu akaba nta muturage usiragira mu nkiko.
Yagaragaje ko gahunda ya Girinka mu Nyarwanda ari gahunda ya RPF, ubwisungane mu kwivuza, amashuri ya kaminuza, ayisumbuye, n’abanza byageze kuri buri munyarwanda n’ibindi.
Chair Man wa FPR mu karere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre mu jambo rye yagejeje ku banyamuryango ba FPR akaba yagaragaje ko igikorwa cyo kwamamaza abakandida b’umuryango n’abandi bakandida bifatanije na FPR inkotanyi.
Yagaragaje ko abanya Gicumbi biteguye gushyigikira abakandida ba FPR babifuzaho gutora FPR ijana ku jana akaba yagaragaje ko n’ibikorwa bitari byagerwaho biri mu nzira bijyanye n’amazi n’amashanyarazi aho muri iyi mirenge yaho campagne yabereye hamaze gushingwa amapoto y’amashanyarazi bakaba babikesha FPR inkotanyi.
Asanga ko ibimaze kugerwaho ari byinshi n’ibizakomeza kubungwabunga ari byinshi ndetse ko n’ibyo biteze ku muryango ko ari byinshi ko bagomba kubishyigikora bagatora FPR inkotanyi.
Yasabye abanyagicumbi by’umwihariko abayamuryango ba FPR inkotanyi kwitegura amatora neza mu mutuzo nta muvundo bagakomeza kubungabunga umutekano n’ibikorwa bamaze kugeraho no kubirinda.
Gatabazi JMV umwe mu bakandida ba FPR inkotanyi bari muri iki gikorwa akaba atangaza ibigwi bya FPR inkotanyi ari byinshi byo FPR imaze kugeza ku banyarwanda ndetse ko kuberako imvugo ari yo ngiro ko na gahunda y’imyaka itanu FPR ifite izayishyira mu bikorwa cyane cyane muri iyi mirenge akaba ari ibijyanye no kugeza ku baturage amazi n’amashanyarazi n’amashuri akaba arizo gahunda zihutirwa cyane.