Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Umutekano ntuhungabanywa n’amasasu gusa

$
0
0

Umutekano ntuhungabanywa

Ibi byavuzwe na Majoro Rutaremara Emmanuel kuwa 22/8/2013. Yabwiraga abanyaruhashya bari bitabiriye inama bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye kuri uriya munsi.

“Imibanire mu ngo kuri iki gihe ni ikibazo gikomeye. Na yo iri mu byangiza umutekano. Mu gihugu cyacu nta ntambara y’amasasu ihari, ariko uko abantu basigaye babana na byo bihungabanya umutekano”. Aya ni amagambo ya Majoro Rutaremara.

Yasabye abanyaruhashya rero kuzajya batanga amakuru ku bahungabanya umutekano. Na none kandi, ngo byaba byiza bagiye bayatanga hakiri kare icyaha kitaraba, kuko byoroshye kwirinda kurusha kwivuza.

Yakomeje agira ati “mujye mutangira amakuru ku gihe. Niba wumvise ko kanaka ari bwice undi, kuki utabivuga bitaraba bityo ukaba ukumiriye icyaha ? »

Inzoga z’inkorano na zo ziri mu byangiza umutekano. Nta mugayo kandi ngo « iyo uyinyoye itamwishe, ituma yica mugenzi we » nk’uko byavuzwe na Meya w’Akarere  ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene

Majoro Rutaremara na none ati « niba twarabashije kuva ahantu habi twari dutuye tukajya gutura aheza, kurwanya abenga inzoga z’inkorano byo bitunaniza iki ? »

Aha yibukije abanyaruhashya ko nta watera imbere adafite amahoro mu rugo iwe agira ati « ntiwatera imbere urara udasinziriye. Ababanye nabi mujye mubagira inama basigeho. »

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhashya, Uwamariya Jacqueline, yamwunganiye agira ati « Abanyarwanda bajyaga bavuga ngo usenya urwe umutiza umuhoro. Si ko tugikora, twebwe usenya urwe tumufasha kurwubaka. »


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles