Umurenge wa Busoro ubarizwa mu gice cyitwa icy’amayaga ukaba ari n’umwe mu mirenge 10 igize akarere ka Nyanza waje ku isonga mu kuba imihigo yose wiyemeje yaragezweho mu mwaka wa 2012-2013 hitawe kuri gahunda guverinema y’u Rwanda igenderaho.
Uyu murenge mu mihigo y’umwaka ushize wari ku mwanya wa munani ariko ubwo hagaragazwaga uko imirenge igize akarere ka Nyanza ikurikirana mu mihigo waje ku isonga ufata umwanya wa mbere n’amanota 90.6%. mu gihe uwa nyuma wabaye umurenge wa Mukingo n’amanota 71,2%.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah ahereza ibihembo by’ishimwe Mbarubukeye Vedaste uyobora umurenge wa Busoro
Uyu mwanya wa mbere mu mihigo umurenge wa Busoro wawusimbuyeho umurenge wa Busasamana wari uwumazeho igihe kitari gito. Mbarubukeye Vedaste uyubora umurenge wa Busoro yabwiye bagenzi be ko icyamuhesheje umwanya wa mbere ari ugukorera ku ntego hamwe nabo bafatanyije kuwuyobora.
Yakomeje avuga ko ikindi cyabaranze uri ugukorera hamwe nk’ikipe buri wese akubahiriza inshigano ze ahamagariwe gukora mu kazi ke ka buri munsi.
Murenzi Abdallah yashimye abakozi bose b’uyu murenge agaragaza ko babaye indashyikirwa bagakora nk’abikorera kuruta gushyira imbere agasigane.
Uyu muyobozi w’akarere ka Nyanza utahwemye kugaragaza ko yishimiye ibikorwa byagezweho mu murenge wa Busoro yavuze ko ibyo bakora baba babanje kubitekerezaho kandi bakabikorera inyigo ifatika.
Mu murenge wa Busoro ngo abahakora kandi usanga bafite imikorere n’imikoranire ihamye hagati yabo ku buryo ubabonye wese ababonamo kuba ikipe imwe ifatanyije.
Yanenze imirenge yasubiye inyuma mu buryo bwo kwesa imihigo ayisaba kwisuzuma ikishakamo ikibazo yaba ifite gituma aho kujya imbere isubira inyuma.
Aha akaba yabwiraga cyane cyane abakorera mu murenge wa Busasamana bavuye ku mwanya wa mbere babagaho bakajya ku mwanya wa kane.
Imirenge itatu ya mbere yakoze neza kurusha iyindi yahawe ibyemezo by’ishimwe ndetse n’ibikombe byerekana ko babaye indashyikirwa n’abadahigwa mu mihigo nk’uko izina ry’intore zo mu karere ka Nyanza ribivuga.
Ibintu byitaweho mu isuzuma ry’imihigo y’imirenge igize akarere ka Nyanza bishingiye ku nkingi enye za guverinema zirimo ubutabera, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.