Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamasheke: Abayobozi b’imirenge basabwe gukuramo amakote bakegera abaturage, hagamijwe iterambere

$
0
0

Abayobozi bimirenge basabweAbanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke barasabwa gukuramo amakote bagahaguruka bagakorera abaturage bashinzwe kugira ngo iterambere ryihute.

Ibi babisabwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, ubwo kuri uyu wa 21/08/2013 barimo kugaragaza ibyo bagezeho mu mihigo y’umwaka ushize wa 2012-2013 ndetse n’ibiteganyijwe muri uyu utangiye wa 2013-2014.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste agaragaza ko hamaze guterwa intambwe muri gahunda z’imihigo y’imirenge y’akarere ka Nyamasheke kuko buri wese agerageza gushyira mu bikorwa ibiri mu nshingano ze.

Habyarimana avuga ko mu mwaka ushize hakozwe byinshi byiza ariko kandi akaba asaba abayobozi b’imirenge ko batangira hakiri kare, bagashyira mu bikorwa imihigo barangije gusinya.

Yagize ati “Icyo mbona rero nasaba muri uyu mwaka, nk’uko isinywa ry’imihigo rirangiye, bikaba byumvikana ko kuyishyira mu bikorwa bigomba kwihuta. Ntabwo warindira ko ukwezi kwa mbere cyangwa ukwa kabiri kuzagera kugira ngo umuhigo wagombaga gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’amezi 11 cyangwa 10 abe ari bwo awutangira. Icyo gihe bizaba igice, icyo cye kugira amanota ashimishije kandi na rya terambere bagombaga kugeza ku baturage ribe riradindiye. Ubwo rero icyifuzo ni uko batangira nonaha.”

Habyarimana yerekana ko kwegera abaturage ari ryo banga nyamukuru ryo kugira ngo imihigo ibashe kugerwaho, bitewe n’uko ibikorwa bizamura imihigo n’iterambere muri rusange ahanini bishingira ku bukangurambaga bw’abaturage.

Iyi mihigo y’imirenge ije ikurikira imihigo y’ingo, iy’imidugudu, iy’utugari ndetse n’iy’Intore muri aka karere kose ka Nyamasheke.

 

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles