Depite Polisi Denis akaba n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, aratangaza ko FPR yahisemo kugendera kuri filozofiya y’ibikorwa bihari bifatika aho gushingira ku bitekerezo gusa, kuko u Rwanda rukeneye ibikorwa. Ni byo yasobanuye akoresheje umugani nyarwanda ugira uti ‘Inda irimo ubusa ntiyumva’
Buri mutwe wa politike ku isi hose ugira filozofiya (Philosophy) ugenderaho ukurikije amatwara yawo; Umuryango FPR Inkotanyi wo ngo wahisemo filozofiya y’ibikorwa kubera ko abanyarwanda bakeneye iterambere rishingiye ku bikorwa bifatika kurusha kugendera ku biterekerezo bitagaragaza ibikorwa.
Ibi byatangajwe n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, Depite Polisi Denis ubwo yatangaga ikiganiro mu mahugurwa y’abahagarariye abandi banyamuryango mu Ntara y’i Burengerazuba.
Umwe mu bari bakurikiye ikiganiro yifuje kumenya impamvu umuryango FPR Inkotanyi wahisemo kugendera kuri filozofiya y’ibikorwa (matérialisme), aho kugendera ku bitekerezo (Idéalisme), hanyuma Depite Polisi Denis amusubiza muri aya magambo:
Iteka habanza igikorwa, cya gikorwa kikabyara (théorie) uburyo gikorwamo, ya theorie ikabyara ikindi gikorwa, bityo bityo…ntabwo rero ubanza gusa théorie, wayikura he se? Igomba kurkuva “sur la matière observée”, ni ukuvuga ku kintu gifatika kiguha uburyo bwo guheraho ukagera ku kindi gikorwa runaka. Ni n’uko iterambere rishoboka.
Polisi Denis arakomeza asobanura ko ubu buryo bw’imikorere ari nabwo butuma habaho impinduramatwara:
Ikindi cya kabili, niba ushaka impinduramatwara, ntago wayahindura mu bitekerezo, nigeze kubabwira nti politike ntiribwa! Kandi kugira ngo uwo uyibwira ayumve, agomba kuba yaraye ariye. Ibyo yariye rero ni ya matière, ni ukuvuga ibintu bifatika. Ntago twagendera ku bitekerezo gusa, turabivoma hehe mbega ? Ni ku bintu bifatika!
Polisi Denis yatanze urugero rwa gahunda ya Gira Inka, avuga ko ari kimwe mu bikorwa bimaze guhindura ubuzima bw’abanyarwanda benshi. Aha yaboneyeho no kwamagana abanzi b’u Rwanda bari muri Congo (FDLR), bakomeje gushaka kuyobya abanyarwanda bababwira ngo Gira Inka ni ubuhake bwagaruwe mu Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Polisi Denis yavuze ko mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, FPR ngo yariteguye bihagije kubijyanye n’amahugurwa y’abanyamuryango bahagarariye abandi (cadres) kugira ngo igihe cy’amatora nikigera FPR izabone amajwi menshi kuko ari cyo kigenderewe ; ibi kandi ngo bikazakorwa bagera kuri buri munyarwanda hifashishijwe urutonde rw’abanyamuryango.