Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

MU KARERE KA NYAGATARE ABAKURU B’IMIDUGUDU BAGARAGAJE IMIHIGO MU KAGALI KA KIJOJO

$
0
0

300px-NyagatareDistNYAGATARE- Gukora igenzura no kongera ubukangurambaga mu bayobozi batandukanye bizaba inzira nziza yo kugera ku iterambere no kwesa imihigo neza kandi ku gihe.

Ibi n’ibitangazwa na Kamugisha Charles umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musheri, aho avuga ko iki ari kimwe mu bikorwa bigaragaza ko  abanyarwanda bafite intego yo kwiyubakira igihugu cyabo.

Igikorwa cy’imihigo cyateguwe hagamijwe kongerera imbaraga  abayobozi b’imidugudu igize akagali ka kijojo,hakaba haragendewe ku isuzuma ryakorewe abayobozi b’imidugudu yose igize aka kagali, aho bibanze kuri raporo zitandukanye zirimo iz’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage ubutabera ndetse n’imiyobere myiza muri rusange.

Ikindi kandi cyashingiweho cyane ni uburyo iyi midugudu yagiye ikusanya inkunga zitandukanye zirimo iz’inyubako z’amashuli, umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza n’izindi.

Rwabuneza Musonera Moses umuyobozi w’akagali ka kijojo aboneraho umwanya wo kugira inama abayobozi b’imidugudu n’abaturage bayoboye kugira ikayi y’imihigo mu muryango,ngo kuko izabafasha kwesa imihigo neza kandi ku gihe bikazabageza ku iterambere rirambye.

Iki gikorwa cyo kumurika ibyagezweho mu midugudu cyanahurijwe hamwe no kugaragaza imihigo y’umwaka  y’abayobozi b’imidugudu imbere y’ubuyobozi bw’akagali n’abaturage bagatuye.

Nkuko bishimangirwa na Kamugisha Charles umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musheri, ngo abaturage bagomba kumva ko imihigo abayobozi babo bahize atariyabo gusa ahubwo nabo bagomba kuyigiramo uruhare.

Mukumurika ibyagiye bigerwaho mu mihigo y’uyu mwaka dusoza mu kagari ka kijojo, mu midugudu 4 igize aka kagali uwa kanyinya ariwo waje ku isonga n’amanota 77  ku ijana, aka kagali kakaba kabarurwamo abaturage 3050.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles