Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Abanyamuryango ba RPF-INKOTANYI bagomba kuba imbarutso w’iterambere- Bosenibamwe

$
0
0

Bosenibamwe Aime, Umuyobozi w’umuryango RPF-INKOTANYI akaba n’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru avuga ko abanyamuryango ba RPF bagomba kuba umusemburo w’iterambere muri byose.

Bosenibamwe yavuze ibi tariki 17/08/2013 ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza amahugurwa y’abanyamuryango ba RPF-INKOTANYI mu Karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Uyu muyobozi avuga ko intego nyamukuru y’aya mahugurwa ari ukubaka  abanyamuryango ba RPF-INKOTANYI kugira ngo bakomeze kuba umusemburo w’iterambere muri byose ngo kuko bazahabwa amasomo atandukanye harimo arebana n’iterambere muri rusange n’amateka.Abanyamuryango ba RPF-INKOTANYI

Bosenibamwe yakomeje avuga ko ashingiye ku mateka yaranze igihugu cy’u Rwanda  Intara y’Amajyaruguru igomba kuba igicumbi cy’umuryango wa RPF-INKOTANYI ngo kuko urugamba rwo kubohoza igihugu rwatangiriye muri iyi Ntara  ahitwa ku Murindi wa Byumba

Komiseri mu muryango RPF-INKOTANYI Gasamagera  Wellars, yavuze ko amahugurwa nk’aya ari ingirakamaro kuko abantu bahura bakungurana ubumenyi ndetse bakanarebera bahamwe ibyo bamaze kugeraho, bakanafata ingamba mu rwego rwo gukomeza kuzuza inshingano zabo.

yagize ati:” Tugomba kuva aheza tugana aheza hisumbuye”.

Yasabye kandi abitabiriye aya mahurwa kutazihererana  ubumenyi bazayakuramo ahubwo ko bagomba kuzabusakaza mu bandi banyamuryango batabashije kuyitabira.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abanyamuryango ba RPF-INKOTANYI 100 baturutse  mu Turere  dutanu tugize Intara y’amajyaruguru.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles