Bosenibamwe Aime, Umuyobozi w’umuryango RPF-INKOTANYI akaba n’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru avuga ko abanyamuryango ba RPF bagomba kuba umusemburo w’iterambere muri byose.
Bosenibamwe yavuze ibi tariki 17/08/2013 ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza amahugurwa y’abanyamuryango ba RPF-INKOTANYI mu Karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru.
Uyu muyobozi avuga ko intego nyamukuru y’aya mahugurwa ari ukubaka abanyamuryango ba RPF-INKOTANYI kugira ngo bakomeze kuba umusemburo w’iterambere muri byose ngo kuko bazahabwa amasomo atandukanye harimo arebana n’iterambere muri rusange n’amateka.
Bosenibamwe yakomeje avuga ko ashingiye ku mateka yaranze igihugu cy’u Rwanda Intara y’Amajyaruguru igomba kuba igicumbi cy’umuryango wa RPF-INKOTANYI ngo kuko urugamba rwo kubohoza igihugu rwatangiriye muri iyi Ntara ahitwa ku Murindi wa Byumba
Komiseri mu muryango RPF-INKOTANYI Gasamagera Wellars, yavuze ko amahugurwa nk’aya ari ingirakamaro kuko abantu bahura bakungurana ubumenyi ndetse bakanarebera bahamwe ibyo bamaze kugeraho, bakanafata ingamba mu rwego rwo gukomeza kuzuza inshingano zabo.
yagize ati:” Tugomba kuva aheza tugana aheza hisumbuye”.
Yasabye kandi abitabiriye aya mahurwa kutazihererana ubumenyi bazayakuramo ahubwo ko bagomba kuzabusakaza mu bandi banyamuryango batabashije kuyitabira.
Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abanyamuryango ba RPF-INKOTANYI 100 baturutse mu Turere dutanu tugize Intara y’amajyaruguru.