Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ihana imbibe na Parike y’Akagera ku ruhande rw’akarere ka Kayonza, baravuga ko abaturage bo mu mirenge bayobora bazagira agahenge igihe uruzitiro rwa Parike y’Akagera ruzaba rwuzuye.
Kuzitira Parike y’Akagera bizaba byarangiranye n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2012/2013 nk’uko byemezwa na Nkikabahizi Pascal, umujyanama mu nama njyanama y’akarere ka kayonza ukuriye komisiyo y’ubukungu.
Nkikabahizi anavuga ko imirimo yo kubaka uruzitiro rwa parike y’Akagera yatangiye. Mu mafaranga y’ingengo y’imari y’akarere ka Kayonza, ikigo cy’igihugu cy’iterambere kizatanga agera kuri miriyoni eshanu azifashishwa mu kubaka uruzitiro rwa parike.
Hashize imyaka itari mike abaturage baturanye na parike y’Akagera bagaragaza ikibazo baterwa n’inyamaswa z’iyo parike zitoroka zikirara mu mirima ya bo zikabonera, rimwe na rimwe ngo zikanabakomeretsa abandi bakahasiga ubuzima.
Hari urutonde rurerure rw’abantu babaruwe nyuma yo konerwa cyangwa kwangirizwa ibyabo n’inyamaswa za parike y’Akagera bategereje kwishyurwa. Abo baturage bakunze kuvuga ko umuti ushoboka watuma bagira amahoro ari uko parike yazitirwa.
Ubwo umuyobozi w’intara y’uburasirazuba, Uwamariya Odette yasuraga abaturage bo mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza mu mpera z’umwaka ushize wa 2011, abaturage baho bamubwiye ko batabona umusaruro ushimishije kubera konerwa n’inyamaswa za parike, bigatuma batagera ku iterambere bifuza.
Imirenge ya Ndego, Murundi na Mwili mu karere ka Kayonza, ni yo ihana imbibe na parike y’Akagera. Abaturage bo muri iyo mirenge yose bagiye bagaragaza ibibazo baterwa n’inyamaswa za parike, bose bagahuriza ku cyifuzo cy’uko iyo parike yazitirwa.
Incoming search terms:
- construction news/rwanda