Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe habereye igikorwa cyo kwiga kungengo y’imari y’umwaka wa 2012-2013 izashyikirizwa imirenge yose 18 igize aka karere . Ni igikorwa cyahuje abayobozi bose b’ibanze bakora muri ako karere harimo n’umuyobozi wako bwana Nzeyimana Oscar, arinawe Wasobanuriye Abanyamabanga Nshingwa bikorwa b’imirenge uko bagomba gutegura iyo ngengo bashingiye kubikorwa umurenge ufite, iyo ngengo y’imari izajya ikoreshwa kuva ku rwego rw’imirenge, utugari ndetse n’imidugudu .
Ngo n’igitekerezo cyavuye kurwego rw’igihugu mu rwego rwo gukomeza kwegereza ubuyobozi abaturage doreko mumirenge arinaho ibikorwa by’abaturage biherereye, gusa ngo imirenge n’ubundi yarisanzwe ihabwa amafaranga n’akarere abafasha gukemura ibibazo ariko agatangwa ibikorwa azakoreshwamo bidateguye neza. Ibyo ngo bikazakemura ibibazo byo gukorera mukajagari kuko buri gikorwa kizajya gikoresha amafaranga cyagenewe.
Iki gikorwa cyabaye ku tariki ya 06/07/2012; nkuko byakoje gusobanurwa n’umuyobozi w’ako karere bwana Nzeyimana Oscar ari imbere y’Abanyamabanga Nshyingabikorwa b’imirenge. Yabasabye gutegura iyo ngengo neza hashingiwe kumafaranga agenwe kuri buri murenge kugirango batazagwa mu ikosa hakagira ukora inyigo y’ibikorwa birenze amafaranga yagenewe. Bityo ngo bikaba byadindiza ibikorwa by’iterambere .
Ikindi Umuyobozi w’ Akarere yagarutseho, yanashimangiye ni ugukoresha amafaranga mugikorwa yagenewe kuko iyo bitagenze gutyo, ngo bigira ingaruka haba mu Karere no kugihugu muri rusange . Iyi ngengo y’imari izakorwa n’ubuyobozi bw’umurenge hanyuma ishyikirizwe akarere nako nikamara kuyisuzuma kayemeze kugirango itangire gushyirwa mubikorwa. ni muri urwo rwego hatanzwe itariki ntarengwa yo kuwa 15/07/2012 kugirango imirenge yose y’ako karere izabe imaze kugeza iyo ngengo ku karere bityo nako kabishyikirize urwego rw’igihugu . Abayobozi b’imirenge barashima byimazeyo iki gikorwa ngo kuko kizabafasha kunoza neza imirimo bashinzwe , ngo kuko bazaba bari gukorera kuntego y’ibikorwa bishyiriyeho ngo ibyo kandi Bikazabafasha kwesa imihigo bahize nkuko Umunyamabanga Nshyingwa bikorwa w’umurenge wa Nyakarenzo bwana Nduwayo Viateur abitangariza. Mukiganiro bagiranye bimwe mubizibandwaho mugutegura ingengo y’imari ku mirenge ni amafaranga azagenerwa ubworozi ,ubuhinzi ,gutunganya amasoko, amakoperative, isuku n’ibindi . Zimwe mungamba zafashwe n’uko abayobozi b’imirenge biyemeje kuzakoresha neza amafaranga bagiye guhabwa kugirango bizabafashe guteza imirenge bayobora imbere n’Akarere muri rusange.
Incoming search terms:
- Rwandan budget 2012-2013