Inteko itora igizwe n’abanyamuryango 495 b’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Karongi ku cyumweru yatoye abakandida bane baziyamamariza ubudepite mu nteko ishingamategeko. Muri abo bane habonetsemo babili batari basanzwe ari abadepite.
Abakandida depite batoranjiwe guserukira FPR Inkotanyi mu karere ka Karongi ni Musabyimana Samuel usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, yagize amanota 376/495. Undi ni Mutuyimana Jean Claude, umukandida mushya wagize amanota 245/495, Umuraza Landrada nawe usanzwe ari mu Nteko Ishinga Amategeko, wagize 410/495 na Mukandekezi Fracoise, umukandida mushya wagize amanota 229/495.
Ari abakandida bashya, ari na bariya babili bashya bose bishimiye uko amatora yagenze bizeza abandi banyamuryango ko batazabatenguha baramutse barangije urugendo batangiye neza nk’uko babidutangarije bakimara gutorwa.
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu karere ka Karongi, akaba n’umuyobozi w’akarere Kayumba Bernard, avuga ko yanyuzwe no kuba bashoboye kwitorera abakandida basobanutse kandi batazatenguha akarere.
Amatora y’abadepite ku rwego rw’igihugu ateganyijwe ku itariki ya 16 kugeza kuya 18 Nzeri 2013.