Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gakenke: Bane nibo bagiye ku rutonde rw’abadepite ba FPR mu matora y’abadepite

$
0
0

Bane nibo bagiye ku rutonde

Ku cyumweru tariki 14 Nyakanga 2013, abanyamuryango basaga 600 baturuka mu mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke batoye  abantu bane  bajya ku rutonde rw’abadepite b’Umuryango FPR Inkotanyi.

Abantu 10  biyamamarije  imyanya ibiri ku ruhande rw’abagabo ariko yegukana na Hakizayezu Pierre Damien wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke muri manda yarangiye 2011 yegukanye amajwi 439 na Mporanyimana Felecien wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza wabonye amajwi 288.

Ku ruhande rw’abagore, abakandinda batanu bahataniye imyanya ibiri iza kwegukanwa na Uwamaliya Devota usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishingamategeko n’amajwi 548 na Uwamaliya Opportunee  usanzwe ari Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke  watowe n’abantu 508.

Umuyobozi w’Umuryango wa FPR ku rwego rw’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias yashimiye abanyamuryango biyumvishemo ubushake bwo gukorera igihugu cyabo bagatanga candidature zabo.

Yasabye abanyamuryango ba FPR kurangwa n’imyitwarire myiza (discipline) aho bari hose no mu byo bakora kugira ngo umuryango wa  FPR uhorane isura nziza mu baturage muri rusange.

Ikindi, ngo bafite inshingano zo gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu bakangurira abaturage gahunda zigamije iterambere  Leta ishyize imbere nko kongera umusaruro ku buso, mitiweli n’ibindi.

Biteganyijwe ko amatora y’abadepite azaba kuva tariki 16 Nzeri uyu mwaka wa 2013, aho abadepite 53 bahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda batorwa  hakurikijwe lisiti yatanzwe n’’umutwe wa politiki.

 

 

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles