Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gicumbi – Bane batorewe kujya ku rutonde rw’abadepite ba FPR

$
0
0

Gicumbi - Bane batorewe kujya ku

Mu matora y’abakandida bahagararira umuryango wa RPF inkotanyi bane nibo bazahagararira akarere ka Gicumbi ku rutonde rw’Abakandida-Depite b’Umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Tariki ya 14/07/2013 nibwo amatora yabereye mu cyumba cya Hotel Urumuri iri mu mujyi wa Gicumbi akaba yari yitabiriwe n’abagize inteko itora igizwe n’abanyamuryango 619 ba RPF Inkotanyi baturutse mu mirenge igize akarere ka Gicumbi. Mu bakandida bari biyamamaje hatowe abakandida 2 ku bagabo ndetse n’abakandida 2 ku bagore n’abakobwa.

Hon. GATABAZI Jean Marie Vianney  watowe ku bwiganze bw’amajwi 599, ndetse na NTAZINDA Eugene watowe ku majwi 336 ku bagabo 4 bari biyamamaje, mu gihe mu bagore n’abakobwa hatowe Madame MUKANGIRUWONSANGA Agnes watowe ku bwiganze bw’amajwi 584 na Madame UWIZERA Marie Aline watowe ku majwi 389 mu bagore 6 bari biyamamaje.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre  yashimiye abanyamuryabgo ubwitabire n’ubwitonzi amatora yakozwemo, akaba ari nayo mpamvu amatora yoroshye ariko ubu akaba ariho nyirizina agiye gutangira yo ku rwego rw’igihugu bazahura n’amashyaka atandukanye PL, PSD, n’andi mashyaka.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru akaba na Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru wari witabiriye umuhango wo gutora abakandida ba RPF bazitababira amatora y’abadepite akaba yashimiye abanyamuryango ubwitabire bikaba bigaragaza urukundo bakunda umuryango wa RPF.

Yababwiye ko iki ari cyo gihe kugirango Gicumbi ibone abadepite mu nteko ishingamategeko kuko imaze igihe kitari gito nta mu depite ifite. Yasabye ko abanyamuryago bakomeza kwimakaza amahame ya RPF inkotanyi ku nyungu z’umuryango RPF inkotanyi.

Madame UWIZERA Marie Aline watorewe kwiyamamazriza umwanya kubudepite

Madame UWIZERA Marie Aline watorewe kwiyamamazriza umwanya kubudepite

Yabashimiye kandi ubushishozi batoranye ndetse abagagariza ko u Rwanda ruhanganye n’abanzi b’igihugu n’ibihugu by’ibihangange mu gihe baba bavuga abanyarwanda nabi bakaba bagomba gukomeze gukora  ndetse bakiteza imbere.

Yifurije amahirwe abakandika batowe yo kuzaba abadepite beza nibaramuka batsinze ayo matora.

Madame MUKANGIRUWONSANGA Agnes watowe ku bwiganze bw’amajwi 584 atangaza ko icyizere yagiriwe azagikoresha akiyamamaza maze akazatorwa ku mwanya w’umudepite.

Ngo nagirirwa icyizere agatorwa azagerageza ibishoboka byose mu kongera ubushobozi no kuzamura imibereho myiza y’abaturage no gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma.

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles