Leta y’u Rwanda yamaganiye kure ibikorwa by’ubushotoranyi bikomeje gukorwa n’umutwe w’umuryango w’abibumbye ushinzwe amahoro muburasirazuba bwa Congo MONUSCO, n’ingabo za leta ya Congo FDRC, aho ibimenyetso simusiga bikomeje kugaragaza ko bari gukorana n’utwe w’interahamwe wa FDRL ukorera muri Congo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 15/7/2013, umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig.Gen. Joseph Nzabamwita yatangaje ko hari ibisasu byarashwe kubutaka bw’u Rwanda biturutse muduce tuyobowe n’ingabo za Leta ya Congo ndetse na MONUSCO.
Guhera ku itariki 14/7/2013, ingabo za Congo zongeye gukozanyaho n’umutwe wa M23 wigometse kuri Leta ya Kinshasa, ukaba muburasirazuba bwa Congo.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’Ingabo z’Urwanda riragira riti: “Uyu munsi saa 15h05, ibisasu bibiri bya rutura byarashwe k’ubutaka bw’u Rwanda mutugari twa Kageshi na Gasiza mumurenge wa Busasamana, Mukarere ka Rubavu. Ibi n’ibikorwa by’ubushotoranyi n’umugambi wa FARDC na MONUSCO kuko nta mirwano yaberaga hafi y’utu duce.”
Kugeza ubu biragoye kumenya uwaba yarashotoye undi mumirwano yatangiye kucyumweru taliki 14/07/2013 hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za leta ya Congo, ariko nkuko bikomeza gutangazwa n’impunzi z’abanye Congo zahungiye mu Rwanda, ngo imirwano yatangiriye muduce tuyobowe n’ingabo za Congo.
Mugihe cy’iminsi ibiri gusa imirwano yubuye umutwe, kugeza ubu harabarurwa impunzi z’abanye Congo zigera kuri 700 zimaze guhungira mu Rwanda.
FDRL yivanze mungabo za FARDC
Amakuru aturuka mugisirikare cy’u Rwanda RDF, atangazo ko kugeza ubu abasirikare bo mumutwe wa FDRL bivanze mungabo za Congo FARDC, kugirango babonereho uko batera u Rwanda, bikaba bigaragarira nko mumirwano iri kubera mu karere ka Mutaho kari mubirometero 15 mumajyaruguru ya Goma.
FDRL ni umutwe w’interahamwe zahoze muri leta yoretse igihugu muri Jenoside yakorewe abatutsi, ukaba kugeza ubu uvuga ko urwanya leta y’u Rwanda.
U Rwanda rurashinja MONUSCO gukorana na FDRL
Murwandiko rwashyikirijwe uhagarariye leta y’America, akaba ari nawe uyoboye akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi Amb. Rosemary DiCarlo, uhagarariye u Rwanda muri UN, Amb.Eugene Richard Gasana yagaragaje impungenge u Rwanda rufite kubayobozi ba MONUSCO babonana rwihishwa n’inyeshyamba za FDRL zishinjwa kuba zaragize uruhare muri Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994, aha u Rwanda rukaba rutangaza ko ibikorwa nk’ibi byaba bigamije guhungabanya umutekano warwo.
MONUSCO igizwe n’ingabo 3,000 zirimo iza Tanzania na Afrika y’epfo, bikaba biteganyijwe ko haziyongeramo n’ingabo z’igihugu cya Malawi vuba aha.
Tanzania yaba ishyigikiye FDRL
Muminsi ishize, Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete ubwo yari munama y’Umuryango w’Afrika yunze ubumwe (AU), yaratoboye avuga ko u Rwanda rukwiye gushyikirana n’umutwe w’inyeshyamba za FDRL, bigaragaza uruhare leta ye ifite mugufasha umtwe w’inyeshyamba za FDRL.
Abakurikiranira hafi iby’ivangwa rya FDRL mungabo za FARDC, bavuga ko byaba bifitanye isano nuko igihugu cya Tanzania gishaka guha uyu mutwe ingufu zo gushyikirana na leta y’u Rwanda, nkuko biherutse kwivugirwa na Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete.
Uhagarariye u Rwanda muri UN Amb.Eugene Richard Gasana, murwandiko yandikiye akanama gashinzwe umutekano ku Isi yakomeje agira ati: “Dufite ingero zifatika ko abagize umutwe wa FDRL bivanze muri FARDC hafi y’umupaka w’u Rwanda. Ibi kandi bizwi n’abayobozi ba MONUSCO. Dufite amakuru ko hari intwaro nyinshi FARDC irimo guha FDRL, ibi bikaba bizwi binafashwa n’abayobozi ba MONUSCO.
Amb. Gasana yakomeje agaragaza ko ibikorwa nkibi leta y’u Rwanda ibifata nk’ikintu gikomeye k’umutekano w’igihugu, ndetse hakanibazwa kumikorere ya MONUSCO nk’umutwe w’Ingabo mpuzamahanga zishinzwe amahoro muburasirazuba bwa Congo.