Mu gikorwa cyo guhiga imihigo y’akarere ka Nyamasheke ya 2013-2014 cyabaye kuri uyu wa 11/06/2013, ngo ubushake bw’abayobozi, ubufastanye bw’inzego zose ndetse n’amateka y’aka karere bizabashoboza kwesa imihigo nk’uko babyiyemeje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul wari uyoboye itsinda ryo ku Ntara rigenzura uko imihigo ya 2013-2014 y’akarere ka Nyamasheke yateguwe ndetse n’impinduka nziza ishobora kuzageza ku baturage na we yemeje mu magambo ye ko aka karere nigashingira kuri izi ngingo, nta kizakabuza kwesa imihigo uko bikwiye.
Iki gikorwa cyaranzwe no guhiga kuva ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke, imirenge n’utugari bikagize kandi bikaba bikurikiye imihigo yo ku rwego rw’umudugudu ndetse n’iy’imiryango yatangijwe ku mugaragaro tariki ya 6/06/2013.
Jabo Paul avuga ko basanze mu karere ka Nyamasheke barakoze ibikorwa byiza kandi bikomeye mu mihigo kuko hariho imihigo guhera ku rwego rw’akarere, kugeza ku rwego rw’umudugudu n’urw’umuryango; ibyo ngo bikagaragaza ko harimo ubufatanye kandi buri wese akaba asobanukiwe neza n’inshingano ze mu kwesa imihigo.
Ikindi cyishimirwa mu mihigo y’akarere ka Nyamasheke ya 2013-2014 ngo ni icyerekezo cyo kugira Umujyi wa Nyamasheke bikurikije ibishushanyo mbonera bigomba kwitabwaho muri uyu mwaka ugiye gutangira ndetse no guteza imbere udu-centres tw’ubucuruzi.
Ashingiye ku byo yabonye mu guhiga, Jabo avuga ko afite icyizere cy’uko imihigo y’akarere ka Nyamasheke izagerwaho kuko mu guhiga hagaragaye ubufatanye bwerekana uruhare rwa buri wese mu kwesa imihigo. Jabo kandi avuga ko icyo cyizere gishingira ku mateka y’aka karere kuko mu bihe bitandukanye Nyamasheke yagiye ihiga gukora ibikorwa bifite ishingiro kandi ikaza ku isonga mu kwesa imihigo.
Ku bw’ibyo, ngo mu gihe hari ubushake bw’ubuyobozi kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku mudugudu kandi buri wese akaba asobanukiwe n’uruhare rwe, ngo nta kizababuza kwesa imihigo biyemeje.