Mu gikorwa cyo kumurika ibyagezweho n’intore kuwa 10 Kamena 2013, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yashimiye intore zigize itorero ry’igihugu ibikorwa binyuranye zakoze ku rugerero.
Mu byakozwe n’intore zari ku rugerero harimo kubakira abatishoboye amacumbi yo kubamo, kurwanya isuri, kwigisha abantu bakuze gusoma kwandika no kubara, gushishikariza abantu kwipimisha ku bushake virusi itera SIDA n’ibindi.
Nkurunziza Emmanuel wari uhagarariye izo ntore, yavuze ko ibyo bikorwa byose babikoze nta gihembo bategereje ngo usibye ubushake bagize bwo gukemura ibibazo byari hirya no hino mu tugali n’imirenge batuyemo.
Yagize ati: “Byari ubwa mbere abanyeshuli barangije kwiga bagahitira iwabo gukora imirimo y’amaboko irimo gukata urwondo, kubumba amatafari n’ibindi bikorwa bitandukanye mu cyimbo cyo guhunga icyaro ngo bigire mu mijyi”.
Ruboneza Amabroise Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, asanga ibikorwa byakozwe n’izo ntore byarabaye igisubizo muri ako karere cyane cyane mu bijyane no kwihutisha imihigo basinyiye imbere y’umukuru w’igihugu Paul Kagame.
Yasobanuye ko ibikorwa byakozwe n’izo ntore ziri ku rugerero byagiriye Akarere ka Gatsibo akamaro mu bijyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, yagize ati: “Ibikorwa byakozwe n’intore zo ku rugerero byerekanye ko Abanyarwanda n’urubyiruko muri rusange bafite uruhare runini mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibareba”.
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu mu Karere ka Gatsibo Umpfuyisoni Bernadette, ashingiye ku bikorwa bitandukanye izo ntore zari ku rugerero mu karere ka Gatsibo zakoze yashimye ubwo bwitange zagaragaje avuga ko umusaruro zari zitegerejweho wagezweho ku gipimo gishimishije.
Yakomeje asobanura ko icyiciro cya mbere cy’izo ntore ibikorwa byakozwe nazo ari ibikorwa bishimishije ariko yanongeyeho ko uko imyaka izagenda ishira indi igataha hari ibizagenda binozwa muri iyo gahunda yo kwihesha agaciro.