Mu gikorwa cyo kureba aho imihigo y’umwaka wa 2012/2013, igeze ishyirwa mu bikorwa; Itsinda riturutse muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Intara y’Amajyepfo; ryasuye akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 10/6/2013, risanga imyinshi mu mihigo yaragezweho n’isigaye ikaba iri mu nzira.
Nk’uko Izabiriza Jeanne, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Intara y’Amajyepfo abitangaza, ngo igikorwa cyo gusura imihigo kirimo gukorwa mu gihugu, aho Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Intara basura uturere twose bareba aho imihigo igeze ndetse bakanabagira inama ku iteganyabikorwa ry’imihigo y’umwaka utaha wa 2013/2014.
Agashya kagaragaye muri iki gikorwa ni uko icyo gikorwa cyitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi kuva ku kagari kugera ku bakozi b’akarere. Izabiriza akaba asanga gutumira abanyamabanga Nashingwabikorwa ari ukugira ngo na bo biyumve mu ikipe itegura inashyira mu bikorwa imihigo.
Ngo mbere kujya inama ku iteganyabikorwa byitabirwaga kuva ku ubuyobozi bw’imirenge akaba aribo bamurika ibyateguwe n’utugari.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, yatangaje ko imihigo y’umwaka wa 2012/2013, akarere kayigeze kure, kuko imyinshi muri yo yarangiye kugerwaho; isigaye akaba ari ijyanye n’ibikorwa remezo.
Imihigo itaragerwaho neza, ni ukugeza amashanyarazi mu duce tumwe na tumwe ndetse no kugeza amazi mu murenge wa Nyarubaka. Ibyo nabyo ngo bakaba bizeye ko bizaba byagezweho mbere y’uko ukwezi kwa Kamena kurangira.
Uyu muyobozi yashimye ko iri tsinda ryaje gufasha akarere mu iteganyabikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2013/2014 hakiri kare, kuko bizabafasha kwitegura neza. Ibi ngo bikaba bizahindura ikintu gikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka utaha.
Aragira ati “iyo utiteguye neza imihigo, byanze bikunze kuyishyira mu bikorwa ubikora nabi”. Avuga ko mu gihe utiteguye neza ushobora kwiha intego zinyuranye na gahunda z’igihugu, kwiyemeza ibyo utasanga mu mirenge, cyangwa ukaba wagira ibintu wibagirwa byari ngombwa.
Mu nama bagiriwe n’Itsinda ryabasuye, basabwe ko mu mihigo iteganyijwe umwaka utaha, aka karere kakwita ku kugeza amashanyarazi n’amazi ku baturage ndetse no kongera amashuri y’imyuga bigaragara ko akiri make mu karere.