Mu nama y’umutekano yaguye yabereye mu karere ka Gicumbi hagaragaye ko ibyaha byo kunywa kanyanga n’ubujura buciye icyuho aribyo biza ku isonga muri aka karere.
Kuri uyu 10/06/2013 inama y’umutekano yaguye yari yahuje abayobozi mu nzego z’ibanze n’abayobozi b’amadini n’amatorero yo mu karere ka Gicumbi biga uko umutekano w’akarere uhagaze.
Iyi nama ikaba ibaye mu gihe kuva mu kwezi kwa gatatu hagaragaye ibyaha by’ubwicanyi bigera ku 8 mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gicumbi, hakaba kandi haragiye hagaragara n’ibindi byaha ahanini byiganjemo ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura buciye icyuho, ari nabyo biza ku isonga mu byaha byiganje mu karere nk’uko byagaragajwe na SINDAYIGAYA Mugabo Edouard ushinzwe umutekano mu karere ka Gicumbi.
Umuyobozi w’akarere Mvuyekure Alexandre wari uyoboye iyi nama yasabye ubufatanye n’inzego zose mu gutanga amakuru kugirango police n’ingabo bigire aho bihera bifasha abaturage no kurushaho gukumira ibyaha bitaraba.
Muri iyo nama byagaragajwe ko ahanini ku byaha by’ibiyobyabwenge abaturage bavuga ko batinya kugira icyo bavuga ku babivana mu gihugu cya Uganda kuko babagirira nabi.
Hagaragaye kandi ko hari abakora ibyaha bagatoroka bityo bikagorana ku bafata, hakaba hasabwe ko abaturage bakomeza gukora amarondo kugirango ukoze icyaha ashobore gufatwa.
Ikindi kibanzweho n’abagirana amakimbirane bigakomeza kureberwa ntihagire igikorwa mu gihe umwe aba afite umugambi wo kugirira nabi uwo bafitanye ikibazo, nk’uko byagaragaye muri iyi nama, ngo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka nyarwambu ho mu murenge wa cyumba yakubiswe inkoni mu mutwe agakomereka nyuma uwamukubise agatorokera i Bugande.
Pasteur Canisious w’ururembo rwa ADPR Byumba yatanze igitekerezo cy’uko hategurwa ku bufatanye n’amadini n’amatorero yo mu karere ka Gicumbi gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge kuko ahanini ariyo ntandaro y’ibindi byaha.
Hakaba kandi hafaswe n’izindi ngamba zirimo gukomeza gukoresha gahunda y’umugoroba w’ababyeyi kugirango hakomeze gushakishwa umiti w’ikibazo cy’amakimbirane mu miryango kuko byagaragaye ko amakimbirane atarangiye akurura ubwicanyi.