Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo intore z’abarangije amashuri yisumbuye ziri kurugerero zirusoze,umuyobozi w’ishami rishinzwe gutoza n’ubukangurambaga mu itorero ry’igihugu,Bakusi Alphonse, avuga ko imihigo zahize imaze kugerwaho hejuru ya 85%.
Imihigo izi ntore zahize ko zizakoramo ibikorwa ziri kurugerero, ikubiye mu byiciro bitatu aribyo imibereho myiza, imiyoborere myiza, ubukungu ndetse n’imiyoborere myiza.
Mu karere ka Ngoma ubwo umutoza w’intore muri aka karere ndetse n’umuyobozi wako wungirije ushinzwe imiyoborere myiza, bavugaga kumihigo iri torero rimaze kwesa bavuze ko muri aka karere mu cyiciro cya mbere cyarangiye zayesheje hejuru ya 95% kuburyo bamwe babanjije gushidikanya kugaruka kuko bumvaga bararangije byose.
Bakusi ubwo yamaraga kugaragarizwa imihigo y’izi ntore ziri kurugerero n’ibyo zagezeho yashimye cyane izi ntore maze anatangaza ko hirya no hino mu gihugu imihigo yazo yeshejwe kukigereranyo cyiza.
Yagize ati ”Aho tumaze kunyura hose usanga igishimishije cyane ari uko habaye ubwitabire bwiza mu kujya kurugerero,kandi n’umusaruro wavuye mu mihigo bari bihaye kwesa bayigezeho hejuru ya 85% ni ikintu gishimishije cyane kuko kibaye ubwa mbere.”
Uyu mutoza akomeza avuga ko uru rugerero rubasigiye amasomo menshi mu kunoza uruzakurikiraho ndetse no kurushaho gutoza intore koko zifite umuco nyarwanda kandi zigira mu itorero, bitari amasomo basiga aho bigiye ahubwo n’ibyo basanga aho bakorera urugerero bikagaragaza ko ari intore nzima.
Mu karere ka ngoma ibikorwa izi ntore ziri kururgerero zakoze birimo kubakira abatishoboye aho basannye inzu y’umusaza utishoboye banamwubakira igikoni n’ akarima k’igikoni.
Ibindi bikorwa ngo harimo gukangurira ababana bitemewe n’amategeko gusezerana, mu kwezi kumwe gusa mu murenge wa Sake ku bantu bagera hafi 300 bahise basezerana nyuma yo gukangurirwa n’izi ntore ziri kurugerero.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza,kirenga Providence, yavuze ko ubukangurambaga bw’izi ntore bwatanze umusaruro ugaragara mu mibereho myiza mu kugira inama abaturage kugira akarima k’igikoni banakubakira abatabishoboye, kugira isuku no kwipimisha SIDA n’ibindi byinshi.
Yagize ati ”Itorero ryaje ari igisubizo mu kwiteza imbere no gushyigikira gahunda ziteza abaturage imbere bakorerwa ubukangurambaga kuri zo.”
Uretse ibi bikorwa ngo intore zanagaragaje impano zifite aho zagiye zigaragaramo abahanzi,abakora sport zitandukanye ndetse bakanatwara igikombe cy’imiyoborere myiza mu karere ka Ngoma mu mukino wa Basketball.