Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rusizi: Intore zo ku rugerero ngo zatumye imihigo y’akarere izamuka

$
0
0

Intore zo ku rugerero ngo zatumye imihigo y’akarere izamuka

Intore zo ku rugerero zo mu karere ka Rusizi zirashimirwa uruhare ziri kugenda zigaragaza mu iterambere ry’igihugu muri rusange, aho bigaragara ko ibikorwa ziri gukora bigaragara ko bifitiye igihugu akamaro n’abanyarwanda muri rusange,

bimwe mubyo kwishimirwa izi ntore zo kurugerero zagezeho muri aka karere, harimo kuba barazamuye umubare w’ubwisungane mu kwivuza aho byagaragaraga ko  mbere wari hasi cyane, ubu ukaba warazamutse ukagera kuri 80%, ibyo ngo babikesha intore. hakiyongeraho kubaka inyubako z’utugari n’ibindi.

Ni muri urwo rwego izi ntore zisabwa gukomeza kugira  imbaraga, bashishikarira  guhigura imihigo bahize kuko ukora neza ngo adakwiye gucika intege.

Intore zo ku rugerero ngo zatumye imihigo y’akarere izamuka2

ibi babisabwe n’ushinzwe gahunda z’itorero ry’ igihugu Rugenintwaza Nepo, yanabasabye guhuza ibikorwa by’intore muri ibi bihe imfura z’intore zo kurugerero zigiye guzoza ibikorwa byazo kugirango amateka banditse atazibagirana ndetse ibyo ngo bizatuma na barumuna babo bazabakurikira barushaho gukora bagera ikirenge mucyabo.

Nubwo hari byinshi byagezweho ariko hari  n’imbogamizi izi ntore zagiye zigira zo kutagera neza kubyo bari biyemeje harimo kubura ibikoresho bifashisha mu mirimo bari barimo bakaba basaba abayobozi babakurikirana umunsi kuwundi kuzategura ibikoresho bihagije mucyiciro kizakurikiraho kugirango imihigo baba biyemeje igerweho yose

Iki cyiciro cya kabiri cy’urugerero kizasozwa tariki 28 kamena uyu mwaka wa 2013, Turatsinze Felix, uhagarariye intore zo mu murenge wa Gihundwe avugako muri iki gihe basigaje iminsi mike ngo barangize urugerero ngo bagiye gukora cyane kugirango barebe ko bahigura ibyo biyemeje kabone nubwo batabona ibikoresho nkuko bikwiye.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar nawe yemeza ko ibikorwa by’intorere bigenda byigaragaza hirya no hino mu mirenge no mu tugari, akaba ashimira izi ntore byimazeyo kuko zigiye gusiga impinduka nziza muri aka karere.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles