Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana aremeza ko urubyiruko ruri mu bikorwa by’urugerero muri ako karere ari urwo gushimirwa umusanzu rumaze gutanga mu bikorwa binyuranye by’iterambere rukorera muri ako karere kuko ngo bimaze gutera impinduka zigaragarira buri wese.
Bwana Nehemie Uwimana uyobora akarere ka Rwamagana yatubwiye ko intore 1111 ziri mu bikorwa by’urugerero zihigura imihigo zahize mu Itorero ry’igihugu kuko zakoze ibikorwa byiza birimo iby’imirimo y’ingufu z’amaboko yazo ndetse n’ubukangurambaga mu nzego zinyuranye bwakuye benshi mu baturage mu bujiji bakaba bamaze guhugukira gahunda z’iterambere.
Bwana Uwimana yemeje ko Intore ziri ku rugerero zakoze ibikorwa by’amaboko byo gusana amazu y’abatishoboye, gufasha mu bikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri, kubakira abaturage uturima tw’igikoni hagamijwe kunoza imirire myiza ku bipimo bishimishije.
Mu rwego rw’ubukangurambaga, ngo Intore ziri ku rugerero muri Rwamagana zigishije abaturage kwirinda icyorezo cya Sida, kuboneza urubyaro no kunoza indyo yuzuye ndetse ngo babigisha na gahunda zinyuranye zo kwitabira ibikorwa by’iterambere.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana avuga kandi ko uburyo Intore ziri kwitwara ku rugerero bigaragaza neza ko abo basore n’inkumi bazaba abayobozi n’abaturage beza b’igihugu kuko ubu ngo bagaragaza ko bumva ibibazo igihugu gifite kandi bagatanga umusanzu mwiza mu kubicyemura ku rwego n’ubushobozi bwabo.
Intore ziri ku rugerero zigiye gusoza amezi arindwi ziri mu bikorwa binyuranye zatangiriye mu Itorero zihiga ibikorwa byiza zizakorera abaturage, nyuma bakajya mu bikorwa by’urugerero aho bahigura ibyo bahize bafasha abaturage gutera imbere.
Izi ntore 1111 ariko ngo zari 1137 ubwo zatangiraga ibikorwa by’urugerero, ariko bamwe muri zo bagiye basiga abandi ku rugerero kubera impamvu zinyuranye zirimo kuba bamwe barabonye akazi, abandi bakajya ku mashuri ndetse na bamwe muri bo babaye ibigwari bakabura burundu ku mpamvu zitazwi.
Bamwe muri bo ariko bamaze kugaragaza icyifuzo cyo kugaruka mu bandi, bagasoza imihigo bahize dore ko ngo abazajya basoza neza bazahabwa amashimo n’impapuro zizatangwa n’urwego rw’Itorero ry’igihugu zemeza ko babaye Intore nziza, bakaba bakwiyambazwa no mu yindi mirimo y’igihugu.