Intore zo ku rugerero zo mu karere ka Nyamasheke ziritegura kuzavuga amacumu mu gitaramo cy’imihigo yazo ubwo zizaba zisoza icyiciro cya kabiri cy’urugerero kizasozwa tariki ya 28/06/2013.
Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa 5/06/2013 ihuje ubuyobozi bw’Itorero ry’Igihugu ndetse n’Intore zo ku rugerero zihagarariye izindi mu karere ka Nyamasheke, Rugemintwaza Jean Nepo ushinzwe gahunda z’Itorero ry’Igihugu yavuze ko mbere yo kuzajya mu gitaramo cy’imihigo hagomba kuzabanza kuvuga amacumu kugira ngo Intore igaragaze ibikorwa by’indashyikirwa yagezeho, bityo bikazarinda ko mu gitaramo cy’imihigo yazo hazabaho Intore ihiga ibigwi by’indi ntore.
Muhoza Jean Baptiste ukuriye Intore zo ku rugerero mu murenge wa Kagano avuga ko nk’Intore biteguye kuvuga aya macumu bishimira ibyiza babashije gukora mu gihe cy’amezi arindwi arimo kurangira batangiye urugerero.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles yavuze ko Intore zo ku rugerero zo muri aka karere zagize akamaro mu bikorwa bigamije iterambere ry’akarere bifatika nko gukora imihanda no guca imirwanyasuri ndetse n’iby’ubukangurambaga kandi akarere kakaba kazashyiraho gahunda zo kubibungabunga kugira ngo bihabwe agaciro n’abandi bazabyigireho.
Gahunda yo gusoza icyiciro cya kabiri cy’urugerero kigizwe n’amezi 7 giteganyijwe gusozwa tariki ya 28/06/2013, hakazacamo ikiruhuko, nyuma hakazakomeza icyiciro cya gatatu cy’urugerero cy’amezi 5.
Imitunganyirize n’imigendekere y’iki cyiciro cya gatatu cy’urugerero ikaba yaganiriweho muri iyi nama nyunguranabitekerezo, by’umwihariko bitewe n’uko nyuma y’iki cyiciro cya kabiri, zimwe mu Ntore zo ku rugerero zizajya gukomeza amashuri muri Kaminuza, izindi zikajya gukora imirimo itandukanye.
Igitekerezo ni uko mu gihe cy’amezi atanu azaba asigaye, buri Ntore yo ku rugerero izajya ikorera urugerero mu cyiciro irimo hagamijwe kugaragaza ubudashyikirwa n’akamaro rusange muri iyo mirimo; ikizima kikaba ko muri urwo rwego izaba irimo izakora ibikorwa bigamije inyungu rusange mu gihe kingana n’iminsi 150 ari yo ihwanye n’amezi 5 azaba yasigaye kugira ngo zuzuze umwaka w’urugerero.
Mu muco w’Intore, gahunda yo kuvuga amacumu yabaga mu gihe Intore zabaga zisoza urugerero nyuma yo gutozwa no gutumwa; bikaba byari bifite umumaro wo kwisuzuma ubwabo kugira ngo buri ntore yivuge ibigwi by’indashyikirwa ariko n’uwateshutse bamunenge, bityo zikabona kujya mu gitaramo cy’imihigo buri ntore yivuga ibigwi byayo nta gusobanya.