Kuva tariki 3 kugeza tariki ya 4 z’ukwezi kwa 6 /2013 mu Karere ka Rulindo bari mu gikorwa cyo gusuzuma no kurebera hamwe ibimaze kugerwaho mu byo bahize.
Iki gikorwa kikaba cyari kiyobowe n’abayobozi bamwe baturutse ku rwego rw’intara y’amajyaruguru. Aba bayobozi bose bafatanije gusuzumira hamwe ,aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa ,no kureba imbaraga zakoreshwa kugira ngo imihigo imwe itaragerwaho igerweho.
Muri iki gikorwa kandi nyuma yo kubona ko hari imihigo imwe n’imwe itaragerwaho neza nk’uko byifuzwa, aba bayobozi baturutse ku rwego rw’intara bakaba basize batanze inama, zatuma iyi mihigo isigaye nayo yabasha gushyirwa mu bikorwa vuba.
Nk’uko uwari uyoboye aba bakozi b’intara Turimukaga Etienne yabivuze,inzego zose zigomba gufatanya muri iki gikorwa cyo kwesa imihigo.
Yavuze ko hagomba kongerwamo imbaraga n’umwete ,kugira ngo akarere ka Rulindo kabashe kwesa imihigo ku rwego rwiza nk’urwo kahozeho,kandi ngo byose bizashoboka ari uko inzego zose uhereye ku muturage ,biyunvisemo ko bagomba guhigura byanze bikunze.
Nk’uko uwari uyoboye izi ntumwa z’intara y’amajyaruguru yakomeje abitangaza ,ngo ni ngombwa ko habanza kubaho isuzuma ku rwego rw’intara n’uturere,mbere y’uko urwego rw’igihugu narwo rukora izusuma.
Ibi ngo bikaba bituma babasha kumenya neza aho imihigo itaragerwaho ikeneye kongerwamo imbaraga,bityo urwego rw’igihugu rukaza rusanga bariteguye bihagije.
Yagize ati”Igikorwa nk’iki cyo gusuzuma imihigo ku rwego rw’intara n’uturere bituma aho imihigo ikiri mu ntege nke hamenyekana,bityo tukabasha kongera gushyiramo imbaraga, kugira ngo urwego rw’igihugu ruzaze rusanga twariteguye.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo,Umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubukungu Bwana Mulindwa Prosper, yatangaje ko babonye umwanya mwiza wo gusuzuma ibyagezweho mu mihigo yabo muri uyu mwaka wa 2013.
Avuga ko byabafashije cyane kuko babashije kumenya ahari intege nke ,bityo nabo bakabasha kongeramo ingufu, bafatanije n’inzego z’ubuyobozi bakorana,hamwe n’abaturage bose b’akarere,kuko imihigo aba ari iyabo kandi nabo iyo bayesheje birushaho kubahesha ishema.