Abasigajwe inyuma n’amateka bitabiriye itorero i Nkumba bo mu karere ka Rutsiro ku wa kabiri tariki 04/06/2013 bashyikirijwe telefoni na radiyo bemerewe na nyakubahwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ubwo yazaga gusoza iryo torero.
Akarere ka Rutsiro kohereje abantu 10 bagiye bahagarariye abandi muri iryo torero ryabaye guhera tariki 29/04/2012 risozwa tariki 07/05/2012, abaryitabiriye bakaba bari basanzwe mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye cyane cyane mu tugari no ku midugudu.
Mu bantu 10 boherejwe n’akarere mu itorero, umwe yiga muri kaminuza ,babiri biga imyuga i Kinazi mu karere ka Ruhango naho abandi barindwi bo batorewe inshingano zitandukanye mu nzego z’ibanze z’aho batuye.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro, Nyirabagurinzira Jacqueline wari uyoboye igikorwa cyo gushyikiriza radiyo na telefoni abo basigajwe inyuma n’amateka yavuze ko bahawe radiyo kugira ngo bajye bamenya gahunda zitandukanye ziriho mu gihugu, bityo na bo ibyo bumvise bashobore kubigeza kuri bagenzi babo.
Telefoni na zo ngo zizajya zibafasha gutanga amakuru no kuvugana n’abandi bantu bari hirya no hino bitabaye ngombwa ko bafata urugendo bakajya kubareba.
Abahawe izo telefoni na radiyo basabwe kutabigurisha ahubwo bakabyifashisha bakora ubukangurambaga bibanda cyane cyane muri bagenzi babo bafite imyumvire ikiri hasi. Basabwe gushishikariza bagenzi babo kwitabira gahunda za leta zirimo gushyira abana mu ishuri, kwitabira gahunda z’ubwisungane mu kwivuza, kuboneza urubyaro, guhinga kijyambere n’ibindi.
Abasigajwe inyuma n’amateka bahawe ayo maradiyo n’amatelefoni babyishimiye kuko ngo bizabafasha gukurikirana no kwitabira gahunda za leta no kumenya aho igihugu kigeze mu iterambere.
Umwe muri bo witwa Nyirabarora Agnes ushinzwe iterambere mu mudugudu wa Kabuga mu kagari ka Nkira mu murenge wa Boneza yavuze ko telefoni na radiyo yahawe bizamufasha kumenya ibibera hirya no hino mu gihugu ndetse no gutanga amakuru ku bayobozi bo ku zindi nzego zibakuriye.
Nyirabarora ati : “Ndashimira minisitiri kuko yubahirije ibyo yatwemereye Imana imuhe umugisha!”
Igikorwa cyo gushyikiriza abasigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Rutsiro telefoni na radiyo bemerewe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu cyabereye mu mirenge ibiri ya Ruhango na Kigeyo, aho abo mu yindi mirenge basabwe kujya kubifatira kuri umwe muri iyo mirenge ibiri uri hafi yabo.
Abitabiriye iryo torero ry’i Nkumba ryari rigizwe n’abasigajwe inyuma n’amateka bari baturutse hirya no hino mu gihugu babarirwa mu cyiciro cy’intore z’intisukirwa mu iterambere.