Ubwo rwasurwaga n’Umutahira w’Itorero ry’igihugu Rucagu Boniface, Urubyiruko ruri ku Rugerero mu karere ka Kamonyi, rwamugaragarije imbogamizi rwahuye nazo mu bikorwa bakoze,maze abizeza ko izo mbogamizi zizagenda zikosorwa mu myaka iri imbere.
Mu mbogamizi urubyiruko rwagaragaje, rwatangaje ko kuba barabwiwe ko nta ngengo y’imari yihariye ku bikorwa by’urugerero, byatumye bamwe muri bo bakora nabi kubera kubura ubushobozi bwo kwitabira ibikorwa.
Muri izo mbogamizi ngo hari izishingiye ku mikoro y’imwe mu miryango izo ntore ziturukamo, kuko ngo hari nk’abana b’impfubyi bajyaga mu mirimo y’urugerero, bataha basanga mu muryango ya bo nta cyo kurya gihari. Aha bakaba basaba ko habaho kugenerwa ishimwe ry’ubwitange.
Hari n’abagaragaje imbogamizi zijyanye no kubura uburyo bw’itumanaho n’ihanahanamakuru, ibyo bikaba byarateraga bamwe mu Ntore kubura mu ibikorwa kandi batabigambiriye.
Indi mbogamizi ishingiye ku mikoro yagaragajwe ni iy’uko Intore zitahawe imyambaro ibaranga (uniformes) ihagije, kuko umupira umwe bahawe kuva batangiye Urugerero tariki 1/11/2012, ari wo wonyine bamaze amezi arindwi bambara.
Izi ntore zifuza kandi ko mu nyigisho zihabwa hakongerwa ingufu nyinshi ku masomo ajyanye n’umuco, kuko bigaragara ko ubumenyi ku muco bugenda buba buke mu banyarwanda.
Zanasabye ko mu myaka iri imbere Urugerero rwagenerwa ingengo y’imari, maze bakajya bakora amarushanwa y’imikino ndetse hagatangwa ibikombe mu buryo bwo gusabana.
Umutahira w’Itorero ry’Igihugu Rucagu Boniface, yatangaje ko ibyo bibazo byagaragaye kuko ariho Itorero ry’urugerero rigitangizwa, kandi hakaba nta ngengo y’imari yihariye yari iteganyijwe. Aragira ati “nta uvuka ako kanya ngo yuzure ingobyi”.
Ngo batangiranye amikoro make y’Igihugu, ariko uko imyaka izagenda ishira bizajya bigenda bikosoka kuko uko amikoro azagenda aboneka bazongera ingufu mu Rugerero.
Ni ku nshuro ya mbere Itorero ry’Igihugu ritangiza gahunda y’urugerero, ku rwego rw’igihugu ubwitabire bukaba bwarageze ku kigereranyo cya 90% by’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2012; abataritabiriye bakazajya bahabwa igihano cyo kugawa n’Umuryango Nyarwanda.