Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamagabe: Akarere kagiye kwegera abaturage ngo bafatanye gukemura ibibazo.

$
0
0

300px-NyamagabeDistNk’uko byatangajwe mu nama y’umutekano y’akarere yaguye yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 29/05/2013, akarere ka Nyamagabe kagiye kwegera abaturage hagamijwe kumva, gukemura ibibazo by’abaturage ndetse no gutanga umurongo ku buryo ibibazo akarere katabasha gukemura byacyemuka.

Kuva tariki ya 10/06/2013, akarere kazaba kari mu gihe cyo kwegera abaturage ngo bafatanye gukemura ibibazo bafite, aho itsinda rigizwe n’inzego zitandukanye zaba iz’ubuyobozi, iz’umutekano, inama y’igihugu y’urubyiruko, inama y’igihugu y’abagore n’izindi rizaba risura abaturage iwabo mu mirenge ngo bafatanye kubivugutira umuti.

Akarere ka Nyamagabe kandi gafite intego yo gukemura ibibazo bijyanye n’imitungo y’abarokotse jenoside bitarenze mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 2013 ndetse no kurangiza imanza z’imitungo zaciwe n’inkiko Gacaca hakaba hakomejwe kongerwamo ingufu.

Abagize inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamagabe basabwe guhangana no gukemura ibibazo n’amakimbirane mu baturage ngo kuko aribyo ntandaro y’umutekano muke rimwe na rimwe hakanatakarira ubuzima bw’abantu.

Muri rusange ngo umutekano wari wifashe neza mu kwezi kwa gatanu turimo dusoza n’ubwo hagaragaye ibihungabanya umutekano bigera kuri 27 hirya no hino mu mirenge, byiganjemo gukubita no gukomeretsa byagaragaye inshuro 11 n’ubujura bwagaragaye inshuro 4.

Iyi nama yafashe umwanzuro wo gukaza amarondo no kurushaho kwita ku bidukikije dore ko akarere ka Nyamagabe kari mu turere dukize ku mashyamba yaba asanzwe ndetse na pariki ya Nyungwe, ku buryo usanga abaturage benshi ariho bashakira imibereho.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles