Akarere ka Bugesera ni kamwe mu twahoze tubarizwamo ubukene bukabije, rimwe na rimwe mu gihe cy’impeshyi ugasanga hari amapfa. Ibi byatumye muri gahunda za leta zo kurwanya ubukene kitabwaho cyane kugira ngo gace inzara yakibasiraga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata Gashumba Jacques avuga ko inzara ahanini yaterwaga n’imyumvire mike mu baturage.
Ati “mbere abantu ntibihatiraga gukora cyangwa kuringaniza imbyaro. Ikindi Bugesera abantu benshi ntibahaga agaciro ibijyanye no kwivuza kubera guhora barwaye malariya byatumaga inzara ibokama, hakiyongeraho izuba ryibasiraga aka karere.”
Anavuga ko bamaze kurwanya malariya byoroshye kubwira abaturage ko ari uruhare rwabo kwiteza imbere.
Ubukene bwo ntitwavuga ko twabuciye burundu ariko inzara na bwaki nk’uko abaturage babyivugira rwose byabaye amateka. Impamvu ni uko abahawe inka mbere ubu bamaze koroza abandi, abadafite amata bafite abana bagerageza kubakamira.
Abaturage basigaye beza ibitoki bitabaga muri ako gace
Ikindi ni uko u Bugesera bufite ubutaka bwera cyane. Ku bwacu rero nk’ubuyobozi nta kintu kidasanzwe twakoze uretse kwigisha abaturage ubundi bakikorera”.
Uwavutseho Didace ni umuturage mu murenge wa Nyamata, akagali ka Murama. Avuga ko agace batuyemo karangwaga n’inzara na bwaki bikabije:
“gahunda ya Girinka yaciye bwaki kandi gahunda yo guhinga insina ya Fiya yatumye byibuze buri muturage abona amafaranga. Ndetse no kuba ababyeyi basigaye bareka abana babo bakiga, bituma ubukene bugabanuka cyane”.
Nzabona atuye mu murenge wa Mareba yagize ati “sinahamya ko ubukene bwacitse burundu kuko ntahataba umukene. Ahubwo imyumvire yateye imbere.Urugero ubu ni abantu bake bakijya mu bapfumu kuko biri mu byateraga ubwo bukene. Umwana yarwara bwaki bakavuga ko yarozwe.Ubu rero na gahunda y’amashyirahamwe n’ibimina byatumye abaturage bitabira gushaka kuva mu bukene. Gusa hari abagifite ubukene ariko sinavuga ko hari inzara na bwaki”.
Abagore nabo ntibasigaye inyuma kuko bayobotse umurimo wo kuboha ubaha amafaranga menshi
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yabwiye avuga ko kuba Bugesera yarabaye iciro ry’imigani ko inzara na bwaki byahibasiraga ngo kugeza uyu munsi ni ishema kuri bo, iyo baboma imodoka zijyana ibiribwa i Kigali ziza kubikura mu Bugesera ikindi ngo na gahunda yo guhunika imyaka izabatunga igihe izuba ryakongera kuba ryinshi.
Ati “Bugesera ubu nta nzara, nta nzara rwose , ahubwo usanga dusigaye dusagurira Kigali. Ubu gahunda yo guhuza ubutaka, no guhunika ndetse n’ubworozi byaciye inzara mu buryo burambye.”
Ubu abaturage barimo kwegerezwa ibikorwa by’iterambere nk’imihanda ya kaburimbo, amashanyarazi arimo kugezwa henshi, hagiye kandi kubakwa ikibuga mpuzamahanga cy’indege kizatuma iterambere ryihuta muri ako gace.