Bayobowe na Bizimana Evariste, Vice President wa Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Senat, bamwe mu basenateri bagize iyi komisiyo,bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu karere ka Nyabihu, rwatangiye kuri uyu wa 29-31/Gicurasi 2013.
Nk’uko Senateri Evariste unayoboye iryo tsinda ryasuye akarere ka Nyabihu yabidutangarije, impamvu nyamukuru y’uru rugendo ikubiyemo isuzuma ry’ishyirwamubikorwa rya gahunda zitandukanye za Leta, zirimo n’izo nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage.
Image may be NSFW.
Clik here to view.Hamwe na hamwe muho abasenateri basuraga,bireberaga uko abaturage bashyira mu bikorwa gahunda za Leta, uko ibikorwa remezo bibegerezwa,ariko kandi bagatanga n’inama zitandukanye zabafasha kwiteza imbere
Mubyo bibanzeho harimo kureba uburyo gahunda Perezida wa Repubulika yemereye abaturage mu mwaka 2010 ishyirwa mu bikorwa. Iyi gahunda akaba ari uko mu mwaka wa 2017, abaturage bakoresha umuriro w’amashanyarazi bazaba bavuye ku 10% bakagera kuri 70% .
Iki kikaba ari kimwe mu byo bagendaga basuzuma, harebwa uburyo amashanyarazi akwirakwizwa hirya no hino. Senateri Evariste avuga kandi ko, gahunda ya VUP, Umurenge SACCO, gahunda ya Business Development Centers, na BDF nazo ari zimwe mu zitabwaho harebwa uburyo zifasha abaturage.
Kuri izi gahunda zose, abasenateri bagiye batangaho inama bashishikariza akarere gukomeza aho bigenda ndetse no kwikosora aho bitagenda mu rwego rwo guharanira iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.
Ku birebana n’umuriro w’amashanyarazi,akarere kasabwe gufatanya na EWSA bakarushaho gukwirakwiza umuriro w’amashyanyarazi aho ukenewe mu duce dutandukanye dore ko aka karere kagezemo umuriro kera.
Bashishikarijwe kubishyiramo ingufu ku buryo bazakomeza bakava kuri 14% bariho mu kwegereza abaturage amashanyarazi bakazamuka. Bashishikarijwe kandi gushishikariza abaturage,gufata amashyanyarazi,ku bayafite bakayabyaza umusaruro bihangira imirimo inyuranye.
Ku birebana n’amakoperative y’Umurenge SACCO,byagaragaye ko muri aka karere hakiri ikibazo gikomeye cyane kigendanye n’imicungire y’amafaranga n’itangwa ry’inguzanyo. Icyagaragaye akaba ari uko henshi inguzanyo zagiye zitangwa,bikarenga n’amabwiriza ya BNR yo gutanga inguzanyo aho bagomba kutarenza 5%.
Abayobozi b’imirenge n’ab’akarere,bakaba basabwe gukanguka,bakita cyane kuri iki kibazo cya za SACCOs,bagakurikirana imicungire yayo,bakihutira gushishikariza abatse inguzanyo kwishyura kandi n’abazifashe bagasuzuma ko zikoresha icyo zasabiwe.
Bakanguriwe gukurikirana ibibazo biri mu ma SACCOs mu maguru mashya,kugira ngo bitazateza ikibazo mu gihugu nk’ibyo za Micro-Finances zagiye ziteza mu bihe byashize.
Ku birebana na gahunda ya Business Developments Centers, BDF na VUP abasenateri bakaba basanze naho hakirimo utubazo aho bagiriye akarere inama zitandukanye zo kudukosora.