Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Bahawe ubumenyi bw’ibanze ku miterere y’ingengo y’imari n’imikoresherezwe yayo

$
0
0

rwanda_provincesAbayobozi  bashinzwe komisiyo y’ubukungu muri  njyanama  z’uturere tugize intara y’amajyepho, bahawe ubumenyi bw’ibanze ku miterere y’ingengo y’imari bateganya gutora mukwezi gutaha n’amabwiriza ayigenga kugirango izakoreshwe uko bikwiye babigizemo uruhare.  

Mu kwezi gutaha nibwo hateganyijwe gutorwa ingengo y’imari y’uturere y’u mwaka utaha wa 2013-2014. Muri aya mahugurwa, abagize komisiyo y’ubukungu muri njyanama z’uturere tugize intara y’amajyepfo bahawe ubumenyi bw’ibanze ku mitegurire no kugena ingengo y’imari. Intego nyamukuru y’iyi nama, ni ukugira ngo bamenye neza niba ingengo y’imari yateganijwe yarakoreshwe uko bikwiye kandi bagatanga n’inama ku bikorwa byihutirwa abaturage bakeneye bigashyirwa mu igenamigambi. Nzayikorera Jonathan,umukozi muri ministeri y’imari n’igenamigambi ushinzwe imari n’igenamigambi mu nzego z’ibanze, avuga ko aya mahugurwa azafasha kugena ingengo y’imari ikwiye abenegihugu bafitemo uruhare.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo Izabiliza Jeanne, yabasabye ko inyigisho z’ibanze bahawe bahawe ku ngengo y’imari, zababera impamvu zo kugenzura neza niba mu turere twabo iteguye neza nk’uko babyigishijwe.

Ati “Icyo tubasaba ni uko bagenda bagasuzuma mu turere iwabo niba ibiteganywa mu ngengo y’imari biteguye neza nk’uko babyigishijwe bakareba ko nta kibura ibiri ngombwa byose bakabishyira ku murongo”

Abitabiriye aya mahugurwa ku ngengo y’imari n’imitegurire yayo, bavuga ko bungutse ubumenyi buhagije ku itorwa ry’ingengo y’imari. Bagiye kugenzura neza bakore imbansirizamushinga inoze y’ingengo y’imari y’uturere twabo.

Nzayikorera Jonathan ushinzwe imari n’igenamigambi mu nzego z’ibanze, yavuze ko aba bajyanama ba komisiyo y’ubukungu  muri nyjanama z’uturere bafite uruhare rukomeye n’inama mu gutora ingengo y’imari iboneye kandi ibereye abaturage.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles