Abantu batandukanye bakorera mu karere bitabiriye inama.
Mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Gakenke yateranye kuri uyu Gatatu tariki 29/05/2013, Umuyobozi w’Akarere, Nzamwita Deo yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kongera imbaraga mu mihigo kugirango izagerweho.
Gutanga ibyangombwa by’ubutaka, imihigo y’umuryango no kwishyuza abantu biyemereye inkunga y’Ikigega Agaciro ni yo mihigo igaragara ko ikiri inyuma, bityo yabakanguriye kongeramo ingufu.
Akarere ka Gakenke kageze kuri 76% mu gutanga ibyangombwa by’ubutaka kandi karahize 100%. Icyagaragaye ngo ni uko imirenge yakoresheje intore ziri ku rugerero yazamuye ijanisha ku buryo bugaragara, n’indi mirenge isabwa kuba yakoresha ubwo buryo.
Iyo nama yanagarutse ku kibazo cy’isuku nke igaragara ku mashuri no ku mubiri aho hamwe na hamwe abaturage bashobora no kugera ku rwego rwo kurwara amavunja, abitabiriye inama bibukijwe ko ari inshingano zabo gukangurira abayobozi b’ibigo n’abaturage kugira isuku ku mubiri no ku mashuri.
Muri uku kwezi kwa Gicurasi, ibyaha byahungabanyije umutekano byaragabanutse biva kuri 22 byabaye mu kwezi kwashize bigera kuri 12. Ubuyobozi bwashimwe imbaraga zashyizwe mu mutekano, busaba ko amarondo akorwa kuko hamwe na hamwe adakorwa.
Inama y’umutekano yitabiriwe n’abayobozi b’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abashinzwe umutekano.