Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rubavu ubuyobozi bwahisemo kwegera abaturage kugera no mu Nsengero

$
0
0

Rubavu ubuyobozi bwahisemo kwegera abaturage kugera no mu Nsengero

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko bufite gahunda yo kwegera abaturage aho bari hose kugera no mu nsengero kugirango baganire kuburyo bwabafasha kugira imibereho myiza.

Ibikorwa byo kwegera abaturage binyuze mu nsengero Cheikh Bahame Hassan avuga ko babitangiye nyuma yo kuzenguruka imirenge bakorana n’inama n’abaturage ariko hakaba hari abadashobora kuboneka kubera imirimo bakora ariko k’umunsi wo gusenga bakaba baboneka kuburyo waba umwanya wo kubegera bakamenyeshwa gahunda bateganyirizwa mu kubateza imbere no kubafasha kugira imibereho myiza.

Cheikh Bahame avuga ko itorero Zion Temple rya Gisenyi yamaze kurisura kandi afite gahunda yo kuzenguruka n’ayandi matorero, abakirisitu bakaba bashima iki gikorwa bakavuga ko ubuyobozi bwiza bushyirwaho n’Imana kugira ngo bwegere abaturage bubamenyeshe gahunda nziza bubafitiye aribyo basanga ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu kari gukora.

Cheikh Bahame Hassan avuga ko gusanga abaturage aho bari bakaganira biri munshingano ubuyobozi bw’akarere bufite cyane cyane kuganira kubyateza abatuye akarere imbere, harimo umutekano no guharanira kugira ubuzima bwiza hatangwa ubwisungane mu kwivuza.

Nubwo bamwe mubakozi b’Imana bavuga ko basanzwe bakurikira gahunda za Leta, ngo kubona ubuyobozi bwabasuye bagasangira ijambo ry’Imana bishimisha ababibona n’abumva abayobozi baganira ku ijambo ry’Imana kuko bigaragaza ko abayobozi babayobora biga ijambo ry’Imana kandi bakaryisunga mu kubafasha kugera ku nshingano zabo nkuko bitangazwa Pasitoro Felix Gakunde uyobora Zion Temple.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles