Ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu murenge wa Nkomane mu karere ka Nyamagabe mu muganda rusange usoza ukwezi kwa gatanu tariki ya 25/05/2013, umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Mukansanga Marie Odette yasabye abaturage b’umurenge wa Nkomane kwitegura neza amatora y’abagize inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite azaba mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.
Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’igihugu y’amatora yabwiye abaturage ko aribo ubwabo bazagena abazajya mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite nibabatora, ndetse ko n’uzaba yujuje ibisabwa n’amategeko nawe yemerewe kwiyamamaza nta kibazo.
Ati: “Nimuhitamo umudepite azaboneka kandi namwe nimwitoza muzatorwa nimwuzuza ibyangombwa bisabwa n’amategeko y’igihugu”.
Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’igihugu y’amatora yabwiye abaturage ko abayobozi batora baba bagiye kubahagararira no kubavuganira, bakaba mu mwanya w’abaturage, bityo bakaba bagomba kuzayitabira bityo bagatora abazabagirira akamaro.
“Iyo ntoye umuntu akagenda akayobora ajyana ijwi ryange, ajyana icyizere cyange, agatuma niba nashakaga umuringoti aha uhaboneka, agatuma niba nashakaga ivuriro hano riboneka, agatuma abana ba Nkomane babona Amashuri kuko aricyo namutoreye, Sibyo?” Mukansanga.
Abaturage basabwe gutunganya neza imyiteguro yose ibanziriza amatora harimo kwikosoza ku malisiti y’itora, n’ibindi, kandi bikubahirizwa uko biteganyijwe.
Mu kiganiro n’abakorerabushake ba komisiyo y’amatora nyuma y’umuganda basabwe kuzayobora amatora neza kuko ku nzego zo hasi ariho imigendekere myiza y’amatora ihera.